RFL
Kigali

Ibintu 7 abantu bagize akamenyero kandi byangiza umwijima ku buryo buteye ubwoba

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:20/02/2019 13:36
0


Umwijima ni kimwe mu bice by’ingenzi cyane mu mubiri w’umuntu, ibintu byose umuntu arya bibanza gutunganywa n’umwijima na mbere y’uko byinjira mu igogora.



Umwijima ni akayunguruzo mu mikorere y’umubiri wose cyane cyane mu mikorere y’uturemangingo fatizo,ndetse no guhumanura amaraso. Bityo ubuzima mu mubiri w’umuntu bukomoka ku mikorere y’umwijima. Nubwo umwijima wifitemo ubushobozi bwo kwisana iyo hagize uturemangingo twangirika, ariko iyo tubaye twinshi twangirikiye rimwe ntuba ukibashije kugira icyo wimarira ndetse utakaza ubushobozi bwawo bwo gukora.

Hari ibintu abantu bakunze gukora mu buzima bwa buri munsi nyamara byangiza bikomeye umwijima. Igiteye inkeke kandi ni uko igihe umwijima ugitangira kwangirika nta kimenyetso na kimwe utanga ahubwo ibimenyetso bigaragara iyo umaze kwangirika bikabije bitagifite uburyo byo kubiksora muburyo bworoshye.

Kunywa inzoga nyinshi 

Kunywa inzoga cyane nicyo kintu cya mbere gihungabanya imikorere y’umwijima. Ikigero kiri hejuru cya alcohol cyangiza imikorere  isanzwe y’umwijima kuko umwijima uhugira mukugabanya icyo kigero cy’alcohol maze igatakaza ubushobozi bwo gusohora ubundi burozi bwinjiriye rimwe cyangwa bwinjiye nyuma. Ikindi igihe umwijima uri kugerageza kugabanya inyano y’alcohol, ubwivumbagatanye bw’ibinyabutabire bushobora kwangiza bikoye uturemangingo tw’umwijima, mu gihe umuntu yabaswe n’inzoga ashobora kurwara umwijima.

Kunywa itabi
Kunywa itabi ni icyago kubirebana n’ubuzima. Umwotsi w’itabi wangiza umwijima mu buryo buziguye bitewe no kuzamura umusemburo wongera stress. Itera ihungabana ry’imikorere isanzwe mu mubiri, itera ibyena mu bice bitandukanye by’umwijima ndetse niyo mbarutso y’inkorora y’igikatu ndetse ibi bigira ingaruka no kubigeze kunywa itabi.

Gukoresha imiti igihe kirekire

Umwijima niwo ushinzwe gushwanyaguza ibintu byose byinjiye mu mubiri. Gufata imiti imwe n’imwe ku bwinshi bishobora kwanjiza umwijima, uko kwangiri gushobora gutera indwara y’umwijima yoroheje. Imiti yitwa acétaminophène abesnhi bita Tylenol ni imwe mu miti yangiza umwijima kandi ikunze kuboneka mu buryo bwa magendu kandi izwi ko yifashishwa mu kuvura Inkorora, ibicura ndetse n’ububabare.

Umubyibuho ukabije ndetse n’imirire mibi

Umubyibuho ukabije utewe n’imirire mibi; abenshi bita imirire y’abakire; uko igihe gishira niko bigenda byangiza umwijima. Ukwitsindagira kw’ibinure mu mwijima bishobora gutera Hepatite. Ubusanzwe umwijima niwo ushinzwe kuringaniza ibipimo by’isuka n’ibinure  mu maraso. Nyamara kubantu bafite umubyibuho ukabije, umwjima wabo ureananirwa ugasagwa n’ibinure mu turemangingo twawo.

Kurya amavuta menshi

Abantu bakunda kwirengagiza ingaruka zo kurya ibintu bifite amavuta menshi nka Sosiso, Fromage n’ibindi, umwijima uringaniza ingano y’ibinure n’isukari mu maraso. Iyo uriye ibiryo birimo amavuta menshi, umwijima unanirwa kuyaringaniza mu mubiri, Ibinure bikitsika mu turemangingo tw’umwijima ubwawo. Uko igihe gishira ni ko bigenda byangiza umwijima.

Kudasinzira

Kudasinzira ni isoko y’ibyago bitagira ingano mu buzima bwa muntu. Ubushakashatsi bwa Korewe muri Kaminuza ya Pennsylvanie, byagaragaje ko abantu bakora bicaye mu ntebe zihinduza kandi bakunda kudasinzira bakunze kugira ibibazo mu buzima nk’Umubyibuho ukabije, indwara z’umutima n’ibindi.Ubushakashatsi byagaragaje ko umwijima wa bene aba bantu udatunganya neza ibinure kuburyo bukwiye ndetse ikaba ari ntandaro yo kwitsindagira kw’binure. Ubusanzwe iyo usinziriye umubiri utangira kwisanasana.

Ubwoko bw’imiti

Abantu bose ibi birabareba kuko imiti ihitira mu mwijima. Abantu bakunda gukoresha imiti nka paracetamol ku bwinshi ndetse n’imiti igabanya ububabare nka ibuprofen.

Src: www.dailybegin.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND