RFL
Kigali

VIDEO: Twaganiriye na Japhet na 5k Etienne bo muri Day Makers, kurikira ikiganiro twagiranye uraseka utembagare

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:18/02/2019 12:30
0


Abasore b’abanyarwenya babarizwa mu itsinda rya Day Makers Entertainment ni bamwe mu bamaze kumenyekana cyane kubera urwenya bagenda bakora ku bintu binyuranye. Inyarwanda.com yaganiriye na babiri muri bo bakunzwe n’abatari bake.



Mu kiganiro kirambuye twagiranye na Etienne Iryamukuru ndetse na Japhet Mazimpaka bo muri Day Makers, badutangarije byinshi ku mwuga wabo birimo kuba ari umwuga watunga umuntu, akubaka ndetse akanatunga urugo. Ni ikiganiro gishimishije kuko kiri mu buryo busekeje cyane birumvikana ko ari abanyarwenya nyine.

Aba basore bombi, bamaze kumenyerwa ku kajambo ka “Bigomba Guhinduka” ndetse banabihimbyemo indirimbo iri mu njyana zitandukanye, mushobora kuyumva murebye ikiganiro kiri kuri YouTube Channel ya Inyarwanda TV. Bagitangira ikiganiro bavuze ku mpano za St Valentin aho abakobwa bakodesha amazu, bagomba gukundana n’abagabo babakodesha ku buryo bizarangira babeguriye amazu yabo bikarangira ari bo bayegukanye bakabakodesha (Si inama babagiraga ni urwenya bateraga).

Japhet avuga ko Day Makers bamufunukuje rwose kuko ariho yageze akamenyekana cyane ndetse yaninjiye mu bijyanye n’urwenya kuva muri 2018 mu gihe gito amaze akaba amaze kumenyekana cyane. 5k cyangwa Cinq Mille winjiye muri Comedy 2015 yadutangarije aho izina rye ryaturutse ndetse agenda avuga buri wese inota yari kwitirirwa bagendeye ku ngano. Bagarutse ku mubare w’abasore 5 baba muri Day Makers aho bahagarariwe na Clapton Kibonge, 5k, Japhet, Zaba Missed Call na Makanika. Bavuze kandi ku bigenderwaho ngo umuntu yinjire muri iri tsinda banakomoza ku kuba nta bakobwa bari muri Day Makers ariko bifitanye isano no kuba muri rusange comedy yo mu Rwanda ikennye abakobwa ariko bo bazazana impinduka.

Japhet
Japhet avuga ko Day Makers bamufunukuje kuko ariho umwuga we wamenyekaniye

Hari inyito zimwe na zimwe bemera kwitwa ariko zidakwiye kuko hari ababafata uko batari ndetse bakabatuka. Hari abatangira batukwa n’imiryango ariko bikazarangira bakunzwe nayo cyane kuko mu bisetsa haba harimo n’ibizima. Ubwo twababazaga niba Comedy yatunga umuntu, biyamiriye cyane babyemeza maze batanga urugero kuri mugenzi wabo Clapton bati “…Clapton se sumuzi? Afite Nella, yabyaranye na Maman Nella ariwe Jacky babanye neza mu muryango wabo, Clapton wari wumva yagiye gupagasa ikiyede? Ni Comedy, niyo ibatunze ejo bundi umwana azaba yagiye muri Nursery yige bishyure akomeze, haze n’undi…”

5K
5k yavuze ko urwenya rutunga urukora n'umuryango we

Mu rwenya rwabo ariko bashimiye cyane Polisi y’u Rwanda kuko ikaza cyane umutekano bityo bikagabanya abajura n’ibindi bikorwa bibi bitandukanye. Bashimiye cyane Papa Nella (Clapton Kibonge) ku bugororangingo abakorera bikabarinda gukora ibidahwitse ndetse banavuga ko ibyo bakora akenshi baba babiteguye neza kuko birinda guhubukira ibintu cyane ahubwo usanga akenshi bagendana na gahunda za Leta nko kurwanya mukorogo, kurwanya abajura hasigasirwa umutekano n’ibindi bitandukanye birimo ibura ry’akazi.

Mu gusoza bibasiye cyane abanyamakuru batatu ba INYARWANDA ndetse na Anitha Pendo babatangaho urugero ku baba bakora ubucuruzi butandukanye hatabayeho kwikubira ubukungu. Murabisanga mu kiganiro kiri kuri YouTube ndetse n’ibijyanye n’abadasoma amakuru tuzabigarukaho mu nkuru y’ubutaha.

Kanda hano urebe ikiganiro gisekeje twagiranye na 5kna Japhet bo muri Day Makers






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND