RFL
Kigali

Alain Muku yasohoye amashusho y’indirimbo ‘Tsinda batsinde’ yakoreye ikipe y’igihugu Amavubi-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:12/02/2019 10:25
1


Alain Mukuralinda cyangwa se Alain Muku umwe mu bahanzi b'abanyarwanda bamaze igihe mu muziki w’u Rwanda, mu gihe gishize yavuye mu Rwanda ajya gutura hanze y’u Rwanda bituma asa nk'usubitse muzika, icyakora magingo aya yawugarutsemo byimbitse cyane ko amaze iminsi ashyira hanze indirimbo nshya zinyuranye.



Alain Muku wari umaze iminsi hano mu Rwanda (nubwo yamaze gusubira muri Cote d’Ivoire aho asigaye atuye n’umuryango we) mu minsi ishize yakoze indirimbo zinyuranye, none kuri ubu yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo ‘Tsinda batsinde’ yakoreye ikipe y’igihugu mu myaka itari mike ishize cyane ko iyi ari imwe mu ndirimbo zakunzwe mu zakorewe ikipe y’igihugu Amavubi.

Iyi ndirimbo yifashishijwe n'abatari bake mu gihe u Rwanda rwabaga rugiye gukina imikino mpuzamahanga aho bayicuranga mu rwego rwo gutera ishyaka abakinnyi b’ikipe y’igihugu, kudashaka ko yibagirana ndetse no gushaka kuyikumbuza abantu ni cyo cyatumye Alain Muku ahitamo kuyikorera amashusho muri uyu mwaka ndetse kuri ubu akaba yamaze kuyishyira hanze.

Alain Muku

Alain Muku mu ndirimbo ye Tsinda batsinde...

Iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi ntabwo Alain Muku yigeze agira icyo ayihinduraho ahubwo icyo yakoze ni ukuyikorera amashusho yafashwe akanatunganywa na Fayzo umwe mu bagabo bagaragaza ubuhanga bukomeye mu gukora amashusho y’indirimbo muri iyi minsi.

REBA HANO AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘TSINDA BATSINDE’ ALAIN MUKU YAKOZE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 斯科特5 years ago
    Ayay iyindirimbo narinarayihize narayibuze pe Asante sana Alain





Inyarwanda BACKGROUND