RFL
Kigali

Mu 1945 igihangange mu njyana ya Raggae Bob Marley yaravutse: bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:6/02/2019 9:53
0


Uyu munsi ni kuwa 3 w’icyumweru cya 6 mu byumweru bigize umwaka tariki 6 Gashyantare 2019, ukaba ari umunsi wa 37 mu minsi igize umwaka, hakaba habura iminsi 328 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1778: Nyuma yo kubona ubwigenge ikitwa Leta zunze ubumwe za Amerika, yasinye amasezerano y’ubucuti n’ubufatanye mu bucuruzi n’igihugu cy’ubufaransa amasezerano yasinyiwe I Paris mu murwa mukuru w’ubufaransa.

1819: Nyakubahwa Thomas Stamford Raffles yashinze igihugu cya Singapore.

1851: Inkongi y’umuriro ikomeye yabayeho mu mateka y’igihugu cya Australia yabaye kuri uyu munsi muri Leta ya Victoria.

1900: Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rw’I La Haye rwarashinzwe.

1918: Mu gihugu cy’ubwongereza, abagore bafite imyaka yo hejuru ya 30 y’amavuko babonye uburenganzira bwo gutora.

1952: Umwamikazi w’ubwongereza Elizabeth II yabaye umwamikazi w’ubwongereza n’ibindi bihugu bibarizwa muri ubu bwami nyuma y’uko se George wa 4 atanze. Igihe yimikwaga ku ngoma, yari mu gihugu cya Kenya.

1958: Abakinnyi 8 b’ikipe ya Manchester United n’abafana babo 15 baguye mu mpanuka y’indege yabereye I Munich mu Budage.

1981: Ingabo za National Resistance Army mu gihugu cya Uganda zatangiye urugamba rwo kubohora igihugu mu gace ka Mubende.

1988: Umukinnyi wa basketball Michael Jordan yatsinze igitego mu buryo bwa Dunk cyabaye intandaro y’ikirango cyagiye gikoreshwa ku myambaro cya Air Jordan na Jumpman.

Abantu bavutse uyu munsi:

1911: Ronald Reagan wabaye perezida wa 40 wa Leta zunze ubumwe za Amerika nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 2004.

1912: Eva Braun, umudagekazi wari umugore wa Adolf Hitler nibwo yavutse, aza kwitaba Imana mu 1945 apfanye n’umugabo we.

1917: Zsa Zsa Gabor, umukinnyikazi wa filime w’umunyamerika ukomoka muri Hongiriya nibwo yavutse aza kwitaba Imana muri 2016.

1929: Colin Murdoch, umuganga wo muri Nouvelle Zelande akaba yaravumbuye imbunda irasa umuti usinziriza nibwo yavutse aza gutabaruka mu 2008.

1945: Bob Marley, umuhanzi akaba igihangange mu njyana ya Reggae w’umunya Jamaica nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 1981.

1972: Stefano Bettarini, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umutaliyani nibwo yavutse.

1983: Dimas Delgado, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Espagne nibwo yavutse.

1984: Darren Bent, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umwongereza nibwo yavutse.

1985: Kris Humphries, umukinnyi wa basketball w’umunyamerika akaba yarigeze kuba umugabo wa Kim Kardashian nibwo yavutse.

1989: Craig Cathcart, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunya Ireland nibwo yavutse.

1992Víctor Mañon, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyamegizike nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1952: Umwami George VI w’ubwongereza yaratanze.

1958: Abakinnyi b’ikipe ya Manchester United baguye mu mpanuka y’indege y’I Munich:

 Geoff Bent, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umwongereza yari afite imyaka 26 y’amavuko.

 Roger Byrne, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umwongereza yari afite imyaka 29 y’amavuko.

 Eddie Colman, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umwongereza yari afite imyaka 22 y’amavuko.

 Walter Crickmer, umutoza watozaga iyi kipe, wakomokaga mu bwongereza yari afite imyaka 58 y’amavuko.

 Mark Jones, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umwongereza yari afite imyaka 25 y’amavuko.

 David Pegg, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umwongereza yari afite imyaka 23 y’amavuko.

 Frank Swift, umukinnyi w’umupira w’amaguru akaba yari n’umunyamakuru w’umwongereza yari afite imyaka 45 y’amavuko.

Tommy Taylor, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umwongereza yari afite imyaka 26 y’amavuko.

1986: Minoru Yamasaki, umuhanga mu gushushanya amazu w’umunyamerika akaba ariwe wakoze igishushanyo cy’inyubako ya World Trade Center yitabye Imana, ku myaka 74 y’amavuko.

Iminsi mikuru yizihizwa uyu munsi:

Uyu munsi ni umunsi mukuru w’abatagatifu Titus, Vedaste, na Amand.

Uyu munsi ni umunsi mpuzamahanga wo kurwanya ikebwa ku bana b’abakobwa, ukaba ari umunsi washyizweho n’umuryango w’abibumbye (International Day of Zero Tolerance to Female Genital Mutilation).







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND