Mu minsi ishize nibwo twabagejejeho inkuru y'uko Dj Marnaud yatumiwe mu gihugu cy'ububiligi mu gitaramo agomba kuhakorera afatanyije na Dj Princess Flor tariki 9 Werurwe 2019. Mu bazatarama muri iki gitaramo hamaze kwiyongeraho na Bruce Melody.
Bruce Melody na DJ Marnaud nibo banyamuziki byitezwe ko bazava muri iki gitaramo kizabera mu Bubiligi aho bazafatanya na Dj Princess Flor umunyarwandakazi uvangavanga imiziki umaze kwamamara mu gihugu cy'Ububiligi, iki kikaba ari igitaramo byitezwe ko kizitabirwa n'umubare munini w'abanyarwanda baba mu Bubiligi kimwe n'inshuti zabo bazaba bagiye kwishimana n'aba bahanzi batumiwe ku mugabane w'Uburayi.
Bruce Melody agiye kwtabira igitaramo cyatumiwemo na Dj Maranaud
Usibye iki gitaramo
bazahuriramo, aba bagabo byitezwe ko hari n'ibindi bihugu bashobora kuzataramiramo
n'ubwo bitaramenyekana dore ko ibiganiro bigikomeje. Dj Marnaud yaherukaga mu
gihugu cya Nigeria aho yacuranze mu gitaramo cya Wizkid mu gihe ari ubwa mbere
agiye ku mugabane w'Uburayi. Bruce Melody we araba
ataramira mu Bubiligi aho yakoreye igitaramo muri 2017 uwo yari yatumiwe nabwo
ngo asusurutse abakunzi ba muzika muri iki gihugu.
Byitezwe ko iki gitaramo cyatangiye no kwamamazwa kizabera i Birmingham Place, kwinjira bikazaba ari ama Euro 15 ku bazagura itike mbere na 20 ku bazayigurira ku muryango.
TANGA IGITECYEREZO