RFL
Kigali

Mu 1793 Umwami Louis XVI w’u Bufaransa yaratanze: Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:21/01/2019 12:08
0


Uyu munsi ni kuwa 1 w’icyumweru cya 4 mu byumweru bigize umwaka tariki 21 Mutarama 2019, ukaba ari umunsi wa 21 mu minsi igize umwaka, hakaba hasigaye iminsi 344 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1793: Nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kugambanira igihugu, uwari umwami w’ubufaransa Louis XVI yishwe aciwe umutwe nk’igihano yari yakatiwe n’akanama k’inzibacyuho kategekaga ubufaransa, hakoreshejwe uburyo bwari buzwi bwa Guillotinage (bukaba bwari uburyo bwo gucishwa umutwe icyuma cya guillotine).

1899: Uruganda rwa Opel rwashyize hanze imodoka yaryo ya mbere.

1908: Ubuyobozi bw’umujyi wa New York City bwashyizeho iteegeko ryiswe irya passes the Sullivan ryabuzaga abagore bose kunywera itabi mu ruhame, usibye kufite icyangombwa cyibimwemerera cyatangwaga n’umuyobozi w’umujyi.

1999: Ingabo zo ku mupaka wwinjira muri Leta zunze ubumwe za Amerika, zafashe ubwato butwaye ibiro 4,300 by’ibiyobyabwenge bya Cocaine, bikaba byari ubwa mbere mu mateka ya Leta zunze ubumwe za Amerika hagerageje kwinjira mu gihugu ibiyobyabwenge bingana bityo kugeza n’ubu.

Abantu bavutse uyu munsi:

1884: Roger Nash Baldwin, umwanditsi w’ibitabo akaba n’impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu w’umunyamerika, akaba ariwqe washinze ihuriro ry’abaharanira uburenganzira n’ubwigenge bw’abaturage ba Amerika nibwo yavutse aza gutabaruka mu 1981.

1905Christian Dior, umuhanzi w’imyambaro w’umufaransa akaba ariwe washinze uruganda rukora imyambaro rwa Christian Dior S.A., nibwo yavutse aza gutabaruka mu 1957.

1941: Mike Medavoy, umushoramari wa filime w’umunyamerika ukomoka mu bushinwa akaba ari mu bashinze inzu itunganya filime ya Orion Pictures nibwo yavutse.

1941: Sattam bin Abdulaziz Al Saud, igikomangoma cya Arabia Saudite, nibwo cyavutse kiza gutabaruka mu 2013.

1953: Paul Allen, umushoramari w’umunyamerika akaba umwe mu bashinze uruganda rukora ibijyanye n’ikoranabuhanga rwa Microsoft nibwo yavutse.

1954: Phil Thompson, umutoza w’umupira w’amaguru w’umwongereza nibwo yavutse.

1959: Alex McLeish, umutoza w’umupira w’amaguru wo muri Ecosse nibwo yavutse.

1965: Jam Master Jay, umuraperi akaba n’umuDJ w’umunyamerika nibwo yavutse aza kwitaba Imana mu 2002.

1975: Nicky Butt, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umwongereza nibwo yavutse.

1975: Ito, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunya Espagne nibwo yavutse.

1975: Willem Korsten, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umuholandi nibwo yavutse.

1976: Emma Bunton, umuhanzikazi akaba n’umukinnyikazi wa filime w’umwongereza wabarizwaga mu itsinda rya Spice Girls nibwo yavutse.

1977: Phil Neville, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umwongereza nibwo yavutse.

1980: Dave Kitson, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umwongereza nibwo yavutse.

1981: Michel Teló, umuhanzi wo mu gihugu cya Brazil nibwo yavutse.

1982: Simon Rolfes, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umudage nibwo yavutse.

1982: Dean Whitehead, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umwongereza nibwo yavutse.

1983: Moritz Volz, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umudage nibwo yavutse.

1985: Álex Pérez, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Espagne nibwo yavutse.

1987: Henrico Drost, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umuholandi nibwo yavutse.

1993: John Cofie, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umwongereza nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1793: Umwami Louis XVI w’u Bufaransa yaratanze.

2013: David Coe, umushoramari w’umunya Australia akaba ariwe washinze Allco Finance Group yitabye Imana, ku myaka 59 y’amavuko.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND