Uyu muti umaze imyaka ibihumbi ukoreshwa mu kuvura indwara zitandukanye. N'ubwo uyu muti wari umaze imyaka irenga 5000 wavumbuwe mu rusengero rw’Ababudisite mu mwaka w'1972.
Kubera ko ukozwe n’ibintu binshi
bitandukanye kandi bifite ingufu, umuntu yemerewe kuwukoresha inshuro imwe mu
gihe cy’imyaka itanu. Uyu muti w’ingirakamaro ukozwe cyane mu bwiganze bwa
Tungurusumu. Igihingwa cyo kwifuzwa mu iyi si. Uyu muti karemano uzafasha
ubuzima bwawe mu byiciro bitandukanye.
Igira imbaraga zikomeye mu guhangana
n’udukoko dutera indwara mu mubiri, ndetse ugira ubushobozi bukomeye bwo
kurwanya virus, Ibihushi ndetse n’indiririzi. Ikindi ni mwiza cyane mu kuvura
ya athérosclérose, indwara z’ibihaha,indwara z’ubuhumekero,Umuvuduko w’amaraso,
Indwara y’igifu, kuva imyuna, kugaba ibiro, indwara zo kutabona neza ndetse no
kutumva neza n’izindi nyinshi.
Ntakindi ukeneye uretse amagarama 350 ya Tungurusumu na 200 ml y’alcool y’umwimerere. Nibyiza gukoresha alcool itavanzemo méthanol cyangwa chlorure benzalkonijum.
Uko bikorwa:
Tegura Tungurusumu yawe neza nurangiza uyiswe neza, Ongeramo alcool yawe. Bivange neza ubundi ubisuke mu icuma ryiza rikoze mu kirahure.Reka iyo mvage muri iryo cupa nibuze iminsi 7. Hindura icupa, iyo mvange uyishyire mu rindi cupa maze iyibike muri filigo iminsi 2
Uko ukoreshwa:
Uburyo buteganwa bwo kuwukoresha ni udutonyanga duke mu minsi 12 ikurikiranye. Funguza udutonyanga tw’uwo muti, ikirshure cy’amazi maze ujye ubifata mbere y’amafunguro ya mu gitondo, irya ku manwa, ndetse n’irya ni mugoroba. Mu gutangira ku munsi wa mbere ni byiza ko wafata agatonyanga kamwe ku ifunguro rya mu gitondo, udutonyanga 2 ku ifunguro rya ku manwa, hanyuma ku ifunguro rya nijoro bwo ufate udutonyanga 3.
Src: santesos.com
TANGA IGITECYEREZO