RFL
Kigali

Bimwe mu byo kurya byongera ibyago byo kurwara kanseri

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:15/01/2019 15:24
0


Kanseri ni icyorezo gihangayikishije abatuye isi, ntirobanura, si indwara yandura, gusa igira ibintu bitandukanye yuririraho ijya gufata umubiri w’umuntu. Bimwe muri byo harimo ibyo turya mu buzima bwa buri munsi ndetse inshuro nyinshi, nibyo tugiye kugarukaho.



Byinshi mu byo turya bigira uruhare mu kubaka umubiri cyangwa kuwuteza indwara zitandukanye. Ibyo ushyira mu mubiri ni ingenzi cyane, ari nayo mpamvu gutoranya uburyo bwo kugaburira umubiri ari ngombwa. Uretse kanseri, hari izindi ndwara zituruka mu buryo umuntu arya. Tugiye kugaruka kuri bimwe mu byo kurya byongera ibyago byo kurwara kanseri.

1. Soda/Fanta

Unhealthy

Fanta ziba zuzuyemo isukari, kandi kimwe mu bintu yishimira kuririraho ni isukari. Uretse yo, hari ibindi binyabutabire bihindura ibara, bitari byiza na gato ku mubiri. N’ubwo kunywa soda kenshi atari byiza, igihe uyikunda cyane ni byiza kuba wahitamo kunywa idafitemo ibara. Amahitamo meza kurusha ayandi ni ukunywa amazi cyangwa umutobe w’umwimerere.

2. Inyama zitukura zokeje

Unhealthy

Inyama zitukura harimo iz’inka, ihene, intama, ingurube n’andi matungo atandukanye n’ubwo iziribwa cyane mu Rwanda ari izi tuvuze. Izi nyama rero ngo kuzirya zokeje kenshi bishobora kongera ibyago byo kurwara kanseri, biturutse ku bushyuhe bukabije izi nyama zotswaho, bikabyara ibyitwa hydrocarbons. Muri rusange ariko, kurya cyane inyama z’umutuku byongera ibyago byo kurwara kanseri, ubishoboye warya inkoko, urukwavu cyangwa amafi mu rwego rwo kwirinda.

3. ibyo kurya byo mu bikombe, cyane cyane inyanya ziseye (sauce tomate)

Unhealthy

Hari ibyo kurya bitandukanye bifungwa mu bikombe by’icyuma harimo n’inyanya ziseye. Inyanya ni ingirakamaro ku mubiri ndetse ni kimwe mu by’ibanze mu guteka, gusa kiriya gikombe ziba zifunzemo nicyo giteye inkeke kuko uburozi buva mu cyuma gikoze igikombe bwinjira no mu kiri imbere. Ubishoboye wajya ugura ibyo kurya mu isoko bisanzwe by’umwimerere.

4. Amafi borora

Unhealthy

Aya mafi impamvu ajemo ni ukubera ahanini ibyo arya. Usanga akenshi ahabwa ibyo kurya birimo ibinyabutabire bituma akura vuba akanabyimba kugira ngo atange umusaruro utubutse. Aya mafi ntabwo aba ari meza ku buzima bw’umuntu kubera imiti n’ibiryo bitandukanye biba biri mu mubiri wayo ugeranyije n’amafi y’umwimerere yo mu nzuzi, ibiyaga, inyanja n’imigezi.

5. Inyama zatunganyijwe (processed meat)

Unhealthy

Izi nyama ziba batunganyijwe mu buryo butandukanye bitewe n’uko uzishaka ahisemo kuzirya zimeze. Izivugwa hano ni za jambons/ham, sausages/saucisses/sosiso. Uburyohe buba muri izi nyama buri mu bikurura benshi, gusa ibyo bashyiramo ngo zibashe kuzana ubwo buryohe ndetse zibashe kuramba zitangiritse biri mu bishobora kutamerera neza umubiri. Ubishoboye, warya inyama z’umwimerere zitabanje gutunganywa.

6. Ifiriti z’ibirayi

Unhealthy

Hari ifiriti (chips) ziba ziri mu dushashi ndetse hakaba n’izo umuntu ateka bisanzwe, zose ziri mu bintu bishobora kongera ibyago bya kanseri. Ibyiza ni ukuba wahitamo amafiriti y’igitoki kurusha ibirayi.

7. Inzoga

Unhealthy

Burya agasembuye kari muri bimwe mu byongera ibyago byo kurwara indwara ya kanseri, cyane cyane iyibasira umuhogo, umutwe, umwijima, uruti rw’umugongo n’amabere. Mu gihe utabashije kureba burundu ibinyobwa bisembuye, ni byiza kugabanya urugero ubifataho mu rwego rwo kurinda ubuzima, n’ubwo abanywa bose atari ko bahura n’iyi ndwara.

8. Isukari y’umweru

Unhealthy

Hari benshi bayibona bahagirango ni ubusirimu, ariko iyi sukari akenshi iba ari isukari isanwe bashyizemo ibindi binyabutabire bituma ihindura ibara ryayo ry’umwimerere wo mu gisheke. Iyi sukari kandi niyo ishyirwa muri za soda, niyo abakora imitsima y’iminsi mikuru (cakes/gateaux) bakoresha mu kurema ibintu biryoheye ijisho. Kanseri isanzwe ikunda gukura byihuze mu mubiri urimo isukari nyinshi, gusa iyi yongera ibyago mu buryo bwisumbuyeho.

9. Margarine

Unhealthy

Kuyisiga mu mugati byongera uburyohe, hari n’abayikoresha mu gutunganyi andi mafunguro atandukanye. Nayo rero ngo yongera ibyago byo kuba warwara indwara ya kanseri igihe uyirya cyane.

10. Ibiryo by’abashaka kugabanya ibiro

Unhealthy

Ni henshi ishobora kugera ugasanga bafite ibiryo byihariye ngo by’abantu bashaka kugabanya ibiro no kwirinda indwara (diet food). Akenshi biba ari imigati, margarine zanditseho ko nta bibyibushya birimo, n’ibindi. Ibi rero akenshi biba birimo ibinyabutabire bituma n’ubundi bikomeza kukuryohera kandi cya kindi bakubwiye ko kitarimo koko cyavuyemo. Ibi binyabutabire bituma uryoherwa n’ibi byo kurya biri mu bishobora kongera ibyago byo kurwara kanseri.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND