RFL
Kigali

Botox, uburozi bwa mbere ku isi bushobora kurimbura abayituye

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:15/01/2019 13:27
0


Uburozi bwa Botox bugira ingaruka zikomeye cyane ku bwonko, buterwa n’agakoko ka Clostridium Botulinum. Buri mu moko 7 ariko muri yo 5 yose ni icyago gikomeye ku muntu, ndetse ubwitwa Botox D bufite DL50 ya 0,4 ng/kg .



Ubu burozi bukumira ikorwa ry’umusemburo wa acetylcholine (Soma asetilikorine) mu bwonko, bigatera gufungana kw’inzira y’ubuhumekero bigatera urupfu kubera kubura umwuka. (DL50 Bisobanura Ikigero cy’ubukana ku buryo kimwe cya kabiri cy’ibintu uteye ubwo burozi cyose gipfa) itangaje; kuko Nanogramme imwe (1g ingana na 1000 000 000 nanogramme) yahitanga ikinyabuzima kitarengeje 1 kg, bivuze ko 70 nanogramme zihagije ngo zifitane umuntu.

Botox cyangwa uburozi bwa Botox ni uburozi buhambaye bwibasira imikorere y’ubwonko ndetse ni bwo buza ku isonga mu burozi bubi ku isi, buruta ubukana uburozi bwa cyanure inshuro Miliyoni 3.

Reka dusesengure ubushobozi bw’uburozi bwa Botox twifashishije imibare:

Milligarama imwe y’uburozi Botox y’umwimerere ishobora kwica abantu14000! Igarama rimwe (ni ukuvuga akangana n’ikinini cya Asipirine) rishobora kwica abantu Miliyoni 14 ndetse utwo tunini 5 turahagije ngo abatuye igihugu cy’u Bufaransa bose bapfe. Agatase kano tunywesha icyayi kamwe (490 -500 grammes) karimbura abantu bose batuye ku isi (Ubu abantu bari ku isi barenga Miliyali 7). Ndetse ibyo bipimo biragagaza ko uburozi bwa Botox ari bwo burozi bubi kandi bukomeye mu buri ku isi.

Reka tubugereranye n’ubundi burozi buzwi ko bukomeye cyane ndetse nabwo bworeka imbaga:

Uburozi bwa Botox bukubye hafi:

Inshuro 2000 z’ubukare uburozi bwa batrachotoxine : Ubu ni uburozi bukunze kuboneka cyane mu mitubu yo muri Amerika y’epfo yo mu bwoko bwa phyllobates,ifatwa nk’imitubu mibi ku isi (Igira DL50 hagati ya 1 na 2 µg/kg) bumwe mu burozi bw’inyamaswa bukaze dusanga ku ruhu rwa dendrobates(photo ci-dessus), Amabababa y’inyoni zimwe na zimwe (Ifrita de Kowald, Pitohui) ndetse no mu dukoko twinshi turibwa n’izo nyoni; iyo bugeze mu mubiri buhagarika imikoraniye y’ubwonko n’ibindi bice bw’umubiri, aribwo bituma uhumanyijwe nabwo ahita agagara (paralysie) ndetse n’umutima ugatangira gutera gake.

  • Inshuro 140 000 ubukare uburozi bwa curare (DL50 de 0,14mg/kg) ni uburozi bukunze gukoreshwa cyane n’abahigi b’abasangwabutaka bo muri Amerika, Babusiga ku myambi ku biryo icyo barashe kiba kitakibashije kubacika. Bukunze gukoreshwa cyane mu gusinziriza ubwonko. Inshuro miliyoni imwe ubukare uburozi bwa l'arsenic ni uguhuma bitewe n’ubwinshi bw’ubutare bwa Arsenic bwinjiye mu mubiri.
  • Umuntu wahumanye muri ubu buryo arangwa no kuribwa mu nda, gucibwamo, kuruka cyne …cyangwa se uburozi bwa strychnine (DL50 de 1 mg/kg). Inshuro hagati ya 500 000 na 3 000 000 z’ubukare uburozi bwa cyanure ni uburozi dusanga kenshi mu bimera mu bwoko bw’ibiti bimwe byera imbuto nkaPomme n’ibindi, ubu burozi iyo mugeze mu mubiri bukumira ikoreshwa ry’umwuka mwiza Oxygene mu turemangingo bityo ntitubashe gukora ingufu. (DL50 de 0,5 3 mg/kg). Inshuro Miliyoni 192 z’ubukare uburozi bwa caféine (DL50 de 192 mg/kg)

Kubera ubukana ubu burozi bwa Botox ndetse n’ubundi bwinshi tumaze kuvuga haruguru bugira ni byiza kwirinda kurya inyama zibnetse cyane cyanr iz’inyamaswa zo mu ishyamba, ibiryo bikorerwa mu nganda bitabitswe neza,kunwa amazi yo mu biyaga n’inzuzi ndetse twibuke ko uruhu rw’ubwoko bwinshi bw’amafi rugira uburozi bokomeye nibyiza rero kubanza kuzibaga neza.

Src:explire.co








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND