RFL
Kigali

Oda Paccy yerekeje Dubai -AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:17/12/2018 9:31
1


Oda Paccy ni umwe mu bahanzikazi bakomeye hano mu Rwanda, uyu usa nuwazanye impinduramatwara mu njyana ya Hip Hop y'abakobwa hano mu Rwanda kuri ubu ninumwe mu bahanzikazi bamaze igihe mu muziki kandi bagikora. uyu muhanzikazi mu ijoro ryo kuri iki cyumweru tariki 16 Ukuboza 2018 yerekeje i Dubai.



Ubwo yari yerekeje Dubai ari ku kibuga cy'indege i Kanombe yagiranye ikiganiro kigufi n'umunyamakuru wa Inyarwanda.com, uyu muhanzikazi ufite abafana batari bake yatangaje ko agiye Dubai mu rugendo rw'icyumweru kimwe aho agiye kuruhuka ndetse no kugira bimwe mu bikorwa bya muzika  akorerayo nubwo atigeze ashaka gutangaza ibyo bikorwa ari ibihe.

Si ubwa mbere uyu muhanzikazi yaba agiye gukorera ibikorwa bya muzika i Dubai cyane ko aha ariho yanafatiye amashusho y'indirimbo ye "Niba ari wowe". Oda Paccy kuri ubu ni umuhanzikazi ukunzwe mu ndirimbo ye nshya "Ibyatsi" yavugishije abatari bake mu minsi ishize.

Oda Paccy

Oda Paccy

Oda Paccy

Oda Paccy yagize ati "hari utugahunda twanjye bwite ngiyemo no kuruhuka muri rusange ariko nanone hari ibikorwa bya muzika ngomba gukorerayo, nzamarayo igihe gito icyumweru kimwe..."

UMVA HANO INDIRIMBO IBYATSI YA ODA PACCY






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Niragire Theogene5 years ago
    oda pasi ndamwemera, cyane





Inyarwanda BACKGROUND