RFL
Kigali

Safi Madiba byamucitse agaragaza ko ari kumwe n'umugore we muri Tanzania ibyo yari yaragize ibanga-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:5/12/2018 11:06
1


Mu minsi ishize ni bwo Safi Madiba yatangarije Inyarwanda.com ko yerekeje muri Tanzania kwamamaza indirimbo ye nshya yakoranye na Harmonize, iyi ikaba indirimbo bise "Ina million". Kuva agiye ntiyigeze ashaka kugaragaza ko ari kumwe n'umufasha we gusa bimucitse Safi Madiba yashyize hanze amafoto agaragaramo umufasha we.



Safi Madiba wavuye mu Rwanda mu minsi ishize avuga ko azamarayo icyumweru yari yajyanye na Bad Rama umujyanama we akaba n'umuyobozi wa The Mane. Icyakora Bad Rama yamaze kugaruka mu Rwanda asigayo Safi Madiba. Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 4 Ukuboza 2018 ni bwo Safi Madiba yashyize hanze amashusho yasuye inzu ya Wasafi ari kumwe na Harmonize.

Safi Madiba

Safi Madiba na Harmonize muri Tanzania

Muri aya mashusho Safi yashyize hanze hagaragaramo uwayafotoraga ari naho bigaragara ko ari umufasha wa Safi Madiba, Judith bivugwa ko amazeyo iminsi yaragiye gusura umugabo we ariko bakaba bari barabigize ibanga. Amakuru Inyarwanda.com yaje kubona ni uko Safi Madiba amaze iminsi muri Tanzania ari kumwe n'uyu mufasha we waje gusura umugabo cyane ko asanzwe yibera muri Canada.

Safi Madiba na Judith bakoze ubukwe mu mwaka wa 2017 icyakora nyuma y'ubukwe uyu mugore wari usanzwe aba muri Canada, yahise asubirayo cyane ko ari ho afite n'akazi. Hari hashize igihe ataza gusura umugabo we mu Rwanda, gusa kuri ubu yaje kumusura n'ubwo bari bagerageje kubigira ibanga ariko nyine birangira byanze.

Safi Madiba

Safi Madiba

Byamenyekanye ko Safi Madiba n'umufasha we bahuriye muri Tanzania

Safi Madiba

Safi yagiranye ikiganiro na Wasafi

REBA HANO INDIRIMBO "INA MILLION" SAFI MADIBA YAKORANYE NA HARMONIZE ARINAYO YAGIYE AGIYE KWAMAMAZA

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 5 years ago
    none kuba ari kumwe n'umugore we ikibazo ni iki he? Vie privée.





Inyarwanda BACKGROUND