Grace Room Ministry yatangijwe na Pastor Julienne Kabanda mu mezi macye ashize ariko magingo aya ikaba yirahirwa na benshi mu bayibarizwamo bitewe n'uburyo yababereye umugisha mu buryo bukomeye, kuri ubu yamaze kwimuka.
Grace Room Ministry ihuriza hamwe abakobwa n'abagore buri mugoroba wa buri Cyumweru, yatangiye gukora muri uyu mwaka wa 2018 itangijwe na Pastor Julienne Kabanda Kabirigi umushumba mu itorero Jubilee Revival Assembly. Tariki ya 6/5/2018 ni bwo Grace Room Ministry yafunguwe ku mugaragaro mu birori byabereye muri Hoteli Umubano Hotel ku Kacyiru mu mujyi wa Kigali. Kugeza ubu iyi minisiteri imaze amezi macye ikora ariko ikaba iri gukura cyane.
Pastor Julienne Kabanda umuyobozi mukuru wa Grace Room Ministry
Grace Room Ministry ikunze kwitsa ku nsanganyamatsiko igira iti "Ladies This Is Your Time" bivuze ngo "Bakobwa, iki ni igihe cyanyu". Iyi Minisiteri imaze amezi arindwi ikorera i Remera mu Giporoso, gusa kuri ubu yamaze kwimukira i Nyarutarama mu rusengero rw'Umwungeri mwiza (Good Shepherd church) hafi na MTN Center. Pastor Julienne Kabanda umuyobozi wa Grace Room Ministry yabwiye Inyarwanda.com ko kuri iki Cyumweru tariki 02/12/2018 batangira gusengera i Nyarutarama aho bimukiye.
Pastor Julienne Kabanda yanze kwihererana ibyiza bibera mu materaniro ya Grace Room Ministries, ashishikariza abagore n'abakobwa kwitabira uyu mugoroba wa buri ku cyumweru kubera ibihe byiza bahagirira. Yabibukije ko Grace Room Ministry iterana buri ku cyumweru ariko icyumweru cya nyuma cy'ukwezi bagaterana n'abantu bose bivuze ko n'abagabo baba badahejwe.
Pastor Julienne Kabanda arararikira abakobwa n'abagore kudacikanwa n'ibihe byiza bibera muri Grace Room Ministry
Inyarwanda.com yaganiriye n'umwe mu bakobwa basengera muri Grace Room Ministry witwa Uwangabe Jeannette uzwi nka Keza adutangariza akari ku mutima we nyuma y'amezi hafi arindwi amaze muri iyi Minisiteri dore ko avuga ko yatangiranye nayo. Yatangarije Inyarwanda.com ko nyuma yo kujya muri Grace Room Ministry yarushijeho kubohoka. Yunzemo ko Grace Room Ministry ifasha abantu kumenya kwisengera bagahangana n'imbaraga z'umwanzi satani.
Yagize ati: "Njye natangiranye nayo (Aravuga Grace Room Ministry). Naje nkijijwe ariko narushijeho kubohoka cyane kuko icyo idufasha ni ukumenya kwisengera ugahangana n'imbaraga z'umwanzi udategereje umuntu runaka nka pasiteri cyangwa undi muntu ngo agusengere." Undi mukobwa twaganiriye yadutangarije ko muri Grace Room Ministry afashwa cyane n'umwanya w'ubuhamya ndetse n'uw'ijambo ry'Imana n'impanuro za Pastor Julienne Kabanda.
Grace Room Ministry bagiye kujya basengera i Nyarutarama
TANGA IGITECYEREZO