RFL
Kigali

Inka 530, imodoka 3 za V8 n’akayabo k’amafaranga byakowe umukobwa w’isugi ufite imyaka 17 gusa

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:12/11/2018 16:09
4


Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hasakaye ifoto y’umwana w’umukobwa ufite imyaka 17 wakoze ubukwe bw’akatarabonaka ariko mu maso ye hakaba hatagaragara inseko na nkeya kuko yagurishijwe rwose.



Mu minsi yashize ababyeyi b’umukobwa witwa Nyalong Ngong Deng Jalang, bo muri Sudani y’Amajyepfo bashyize ahagaragara amafoto y’umukobwa wabo bahamya ko akiri isugi bahamagarira abagabo biteguye kumutwara ko bahatana maze umutsindiye akamutwara. Ibyo babikoze tariki 25 Ukwakira 2018. Ibi birasanzwe mu muco wo muri Dinka mbere y’uko hagira umusore ushaka umukobwa waho dore ko agomba kubanza kugaragaza ko afite ubushobozi bwo kuzamutunga koko ibi nta handi bigaragarizwa atari mu gutanga inkwano itubutse koko.

Ababyeyi b’uyu mukobwa batangaje ko abagabo batandatu ari bo bagaragaje ko bafite ubushake bwo kurongora Nyalong kuko ari bo binjiye mu ipiganwa ndetse barimo n’umwe mu ba Depite akaba na Guverineri, Hon. David Mayom Riak wemeye gutanga inka 353, akagerekaho n’isambu yo mu rwego rw’ikirenga ariko akaza gutsindwa n’uwatanze amashyo menshi n’ubutunzi buhambaye cyane.

Umuherwe watanze akayabo k'amafaranga, inka 530 ndetse n'imodoka 3 za V8 yegukanye Nyalong

Ubusanzwe inka ntarengwa mu kugaragariza ababyeyi ko uri umukwe ushoboye mu muco wo muri Dinka, ni inka 30 byibuze. Ariko iby’uyu mukobwa byo byabaye akataraboneka kuko n’iza nyakubahwa Depite Guverineri Hon. David Mayom Riak 353 n’inyongera y’ubutaka byateshejwe agaciro n’ubukungu bwa Tycoon Kok Alat wemeye gutanga inka 530 (30 ni zimwe z'ifatizo rya nyuma, hari aho bari kubara 500 gusa) akagerekaho imodoka 3 zo mu bwoko bwa V8 n’amadorari Ibihumbi 10 ($10,000) maze ababyeyi ba Nyalong bagahita bahamya ko uyu ari we ugomba kubabera umukwe nyuma y’amarushanwa yari arimo abo muri Dinka no muri Jieng.

Ejo ku cyumweru tariki 11 Ugushyingo 2018 ni bwo uyu mukobwa Nyalong yakoze ubukwe n’umuherwe wamuguze ubutunzi bwinshi, Tycoon Kok Alat ariko ibyagaragaraga ni uko Nyalong atari yishimye rwose ari amaburakindi kuko izo nka, amamodoka ndetse n’amafaranga byamaze kwishyurwa. Ni ubukwe bwabereye I Juba nk’uko Inyarwanda.com tubikesha Standards Media.

Mu bukwe bwe Nyalong ntiyari yishimye kugeza aho asa n'uwingingirwaga guseka bikaba iby'ubusa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • karenzi5 years ago
    Abo bantu bafite umuco mubi cg se ntanumuco bagira: kugurisha umuntu koko!!!
  • Uuu5 years ago
    Ariko wa!!
  • lee5 years ago
    Olalalaaaaaaaaaaa, gusa gukwa ni byiza ariko kugurisha umukobwa wibyariye nabyo si umuco wo gushimwa
  • Kwizera Jules 5 years ago
    Ibinibibazo rwose ubuse uyumukobwa niwe wakowe biriya bintu byose koko ndumiwe uziko ntanakimwe cyijana cyumunyarwandakazi afite mubwiza akanagahomamunwa uriya njyewe sinamuha nihene yanjye ndabarahiye.





Inyarwanda BACKGROUND