RFL
Kigali

Nyuma y'uko P Fla asinyanye amasezerano y'imikoranire na Guerri d'As Ent, The Hero wari uyisanzwemo yasezerewe

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:17/10/2018 11:36
1


Mu mezi make ashize nibwo Aline umukobwa wamamaye mu mashusho y'indirimbo z'abahanzi hano mu Rwanda yatangaje ko yinjiye mu mwuga wo gufasha abahanzi. aha akaba yarahereye ku musore ukizamuka muri muzika y'u Rwanda uzwi ku izina rya The Hero, nyuma y'igihe gito uyu atangajwe hatangajwe P Fla nk'umuhanzi mushya nawe winjiyemo.



Nyuma yuko P Fla asinye amasezerano muri Gyerri D'As Ent inzu ifasha abahanzi ya Aline bamaze no kwemeza ko muri iyi minsi bakundana, byabaye ngombwa ko The Hero wayibanjemo asezererwa hagumamo P Fla wamaze nawe kwemeza ko ari mu rukundo na Aline nyiri iyi nzu ifasha abahanzi. Uyu musore akaba asezerewe nyuma y'amezi ane gusa yemeranyije na Aline imikoranire.

Aganira na Inyarwanda.com Aline yadutangarije ko yatandukanye n'uyu muhanzi mu rwego rwo kwanga kumubangamira cyane ko yari amaze iminsi amufasha ariko akaba yabonaga ko habayeho ikibazo cy'ubushobozi bityo ahitamo kugumana P Fla gusa mu rwego rwo kugira ngo imbaraga ze zitari nyinshi azishyire ku muntu umwe abe arinawe bashyiramo imbaraga kimwe n'uko uyu muhanzi The Hero nawe ashobora gutangira kwirwanaho adateshejwe igihe.

The Hero

The Hero na Aline mu minsi ishize ubwo baganiraga na Inyarwanda.com batangaza ko batangiye gukorana ariko magingo aya bamaze gutandukana

P Fla wamaze gutangazwa nk'umuhanzi ukorana na Geerri D'As Ent kuri ubu yatangiye gushyirwamo imbaraga ze cyane ko magingo aya yamaze gushyira hanze indirimbo ye nshya ahuriramo na Yverry bise 'Story yanjye nawe'. Mu gihe The Hero we asezerewe muri iyi nzu ifasha abahanzi akorewe indirimbo zitari nyinshi mu gihe cy'amezi ane gusa yamazemo.

UMVA HANO INDIRIMBO NSHYA 'STORY YANJYE NAWE' YA P FLA NAYVERRY






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • pedro someone5 years ago
    Reka dutegereze aho muzavana naho muzageza pifla





Inyarwanda BACKGROUND