Mu Rwanda ndetse no mu karere muri iyi minsi kimwe mu birori bigezweho bifatwa nk'iby'abanyamujyi ni Silent Disco aho abantu baba bumva muzika muri 'Ecouteurs' nta mizindaro yumvikana hanze. Ibi bitaramo bikunze kwitabirwa bikomeye muri Kigali kuri ubu bigiye gukorwa na Vj Spinny umunyarwanda umaze kwamamara mu karere mu gutegura ibi bitaramo.
Vj Spinny ni umunyarwanda ubusanzwe ukorera akazi ko kuvangavanga imiziki mu gihugu cya Uganda, icyakora akaba akunzwe cyane mu gutegura ibitaramo bya 'Silent Disco' aho afite igitaramo yise 'Spinny Silent Disco' ari nacyo gitaramo agiye gukorera mu Rwanda. Usibye mu Rwanda ariko uyu musore yagiye akora ibi bitaramo mu bihugu nka Uganda, Kenya n' i Burundi. Ni ubwa mbere uyu musore agiye gukorera mu Rwanda iki gitaramo cye kimaze kwamamara bikomeye.
Igitaramo cya Spinny Silent Dsico i Kigali
I Kigali niho uyu musore agiye gukorera iki gitaramo cye aho byitezwe ko kizabera muri Pacha Club ahahoze hitwa Rosty ya Kimironko tariki 3 Ugushyingo 2018. Aba Djs bazafatanya na Dj Spinny byamaze kwemezwa ko ari Dj Phil Peter, Dj Miller, Dj Khaleb, Dj Marnaud na Vj Mupenzi bose bazahurira mu gitaramo kimwe.
Ibitaramo bya Spinny Silent Disco biritabirwa cyane
REBA URUTONDE RW'ABA DJS BAZACURANGA MURI IKI GITARAMO:
Vj Spinny
Vj Mupenzi
Dj Phil Peter
Dj Khaleb
Dj Miller
Dj Marnaud
TANGA IGITECYEREZO