RFL
Kigali

Imyitwarire ya Sheila Gashumba ishobora gushyira iherezo kuri amwe mu masezerano yari afite

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:16/10/2018 18:07
1


Umunyamakuru ukundwa n’abatari bake mu gihugu cya Uganda, ukora kuri NTV, Sheila Gashumba bitewe n’amakimbirane aherutse kugirana na se umubyara amwe mu masezerano yo kwamamaza agiye guhagarikwa.



Mu minsi ishize twabagejejeho inkuru ivuga ko Sheila Gashumbi, umunyamakurukazi kuri NTV, yakubiswe bikomeye na se umubyara ndetse akanamufungirana mu cyumba aho yatabawe n’inzego za polisi nabwo ari nyina umutabarije kuko we yari yagizwe intere. Frank Gashumba ngo yakubise umukobwa we amuziza ko yari yatashye yasinze mu gicuku ari kumwe n’inshuti ze nazo zari zasinze maze bagatuka Frank bakamwandagaza.

Gashumba Sheila ni kenshi ashyigikirwa na se Gashumba Frank

Uyu mugabo ngo yakubise umukobwa we aranamufungirana nk’igihano ngo yisubireho kuko yari asigaye afite imico itari twiza, dore ko yari anamaze iminsi amusaba kujya kwibana nyamara se akabimwangira n’ubwo Sheila we aba ahamya ko akuze bihagije kandi afite amafaranga yo kwibeshaho kuko afite akazi.

Ayo makuru y’imyitwarire ya Sheia rero, yangije isura ye muri rubanda ndetse na bamwe mu bamukurikirana ku mbuga nkoranyambaga barekera aho kumukurikirana. Si ibyo gusa ahubwo hari n’amwe mu masezerano agiye guhagarikwa nk’ayo afitanye na kompanyi yo muri Uganda ya Africell icuruza ibijyanye na murandasi, internet ndetse na routers. Ibi byatewe n’uko imyitwarire y’uyu mukobwa isigaye ikemangwa cyane itanavugwa neza.

Gashumba

Amasezerano ya Sheila Gashumba na Africell ashobora guseswa

Amakuru agaragazwa na Ugbliz avuga ko n’ubwo amasezerano ya Sheila na Africell akiriho ariko abashinzwe inyungu z’iyo kompanyi baherutse kuganira nawe bakamubaza ibibazo byinshi bishobora kuzashyira iherezo kuri ayo masezerano kubera imyitwarire asigaye afite.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ddd5 years ago
    nahame hamwe kubabaza umubyeyi bene ako kageni ni umuvumo uba wishyiraho kandi uragukurikirana





Inyarwanda BACKGROUND