RFL
Kigali

Impuguke muri Politiki mpuzamahanga zisanga iterabwoba rishobora kwiyongera mu myaka iri imbere

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:11/09/2018 15:47
0


Impuguke muri politiki mpuzamahanga ziremeza ko iterabwoba ku isi rishobora kwiyongera mu gihe leta na guverinoma zakomeza kwirengagiza umuzi waryo.



Izi mpuguke zivuga ko  kurwanya ubukene ariwo muti rukumbi wahosha iterabwoba ku isi, kuko ribumbatiye ingingo zose zituma abantu biheba bakumva kwiturikirizaho ibisasu babigurana amafanga. Christopher Kayumba, impuguke muri politiki yagize ati "Waca ubukene, nta mukire wiyahura aba ashaka kurya amafaranga ye, akarera abana be ariko umukene wamubwira kumutungira umuryango akiyahura"

kayumba

kuva iki kinyejena cya 21 cyatangira iterabwoba ryakajije umurego kuri christopher Kayumba nk'impugukr muri politiki mpuzamahanga ngo ba nyirabayazana ni leta na guverinoma zigize isi muri rusange..

Christopher yongera ati "Mu myaka 50 ishize, abantu barareshyaga ariko muri iki gihe, kubera gushaka ifaranga n'uburyo abayobozi baba bashaka kubaho ubuzima busa n'ubwabanyaburayi, bituma ubukene bwiyongera"

Taliki ya 11 Nzeli umutwe w'iterebwoba wa al Qaeda wagabye ibitero by’ubwiyahuzi aho abiyahuzi bari bashimuse indege y’abagenzi bagonze umuturirwa wa World Trade Center n’inyubako ya Pentagon, abantu bagera ku 2,996 bakahasiga ubuzima. Iki ni kimwe mu bitero by'iterabwoba byahitanye benshi mu mateka y'isi .






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND