Light Family choir ni umutwe w'abaririmbyi bo mu itorero ry'Abadivantisiti b'Umunsi wa Karindwi rya Makoro mu karere ka Rubavu. Aba baririmbyi bagiye gukora ibitaramo bibiri bikomeye bazamurikiramo album Audio ya 6 na album DVD ya 4.
Nzabonimpa Augustin Perezida wa korali Light Family ibarizwa mu karere ka Rubavu mu mujyi wa Gisenyi (SDA Makoro church) yadutangarije ko iyi korali imaze imyaka 13 kuko yashinzwe muri 2005. Yatangijwe n'abantu 7, ubu ifite abaririmbyi 20. Ubwo yavugaga ku byo bamaze kugeraho, yagize ati: "Tumaze gukora Audio vol 6, na DVD Vol enye.
Light Family choir imaze imyaka 13 ivuga ubutumwa bwiza
Aba baririmbyi bavuga ko babwirije ubutumwa bwiza mu turere twose tw'u Rwanda ndetse ngo bagiye no hanze mu bihugu bibiri ari byo u Burundi na RDC. Ku bijyanye n'impamvu bitwa Light Family, yagize ati: "Turi umucyo umurikira umuryango mugari." Ibyo bishimira bamaze kugeraho ngo ni uko kuva iyi korali yabaho kugeza uyu munsi batigeze bicara badakora umurimo w'Imana.
Indirimbo z'amajwi bamaze gukora zose hamwe ziragera ku 100, iz'amashusho ni 40. Babajijwe ubutumwa bibandaho bagize bati: "Ni ukwihanganisha abantu, urabizi ko mu isi duhura n'ibibazo bitandukanye, buri wese aba ari ku rugamba. Turirimba ubutumwa bugambiriye cyane cyane gukundisha abantu Imana kubakundisha Yesu, icya kabiri ukabihanganisha mu rugendo barimo mu ntambara n'ingorane bafite."
Light Family choir y'i Gisenyi
Kuri ubu Light Family choir bageze kure imyiteguro y'igitaramo cyo kumurika Album Audio ya 6 na DVD ya 4. Igitaramo cya mbere kizabera i Rubavu tariki 26/08/2018. Bazaba bari kumwe na korali Abakurikiyeyesu y'i Kigali, korali Ababimbuzi y'i Kigali, Abakanguzi yo muri Repuburika Iharanira Dempkarasi ya Congo, korali Haleluya yo ku Gisenyi, korali Iwacu heza nayo y'i Gisenyi, umuhanzi Jonatha wo muri Goma na Phanuel w'i Kigali. Kwinjira ni ubuntu.
Icyumweru kizakurikiraho ni ukuvuga tariki 02/09/2018 Light Family choir bazakorera i Kigali. Kizabera i Nyamirambo haruguru yo kuri 40. Kwinjira ni ubuntu. Bazaba bari kumwe na Abakurikiyeyesu, korali Ababimbuzi, Abahamya yo ku Muhima, Ibyiza by'ijuru yo mu Rugunga, Ambasadors of Christ choir na New Paradise ya Kabeza.
Light Family choir igiye gukorera igitaramo i Kigali
Light Family choir ivuga ko ibitaramo igiye gukora ari umwanya abakunzi babo bakwiriye gukoresha babereka ko bakunda koko iyi korali. Impamvu ngo bateguye igitaramo muri Kigali, ni ugusubiza ibyifuzo by'abakunzi babo babyifuje kuva kera. Twaganiriye na bamwe mu baririmbyi b'iyi korali, badutangariza ibyo bamaze kungukira muri Light Family choir. Banadutangarije uko biyumva nyuma yo kwemeza gahunda y'ibitaramo bagiye gukora harimo n'icyo bazakorera i Kigali.
Habiyaremye Emmanyel Benson umuririmbyi muri Light Family choir yavuze ibyo yungukiye muri iyi korali, ati; Icyo yungutse, nungukiyemo umuryango mwiza cyane, nungukiramo abakozi b'Imana no kwiyumvamo Imana cyane biruseho. Josephine we yavuze icyo abantu bataba muri iyi korali bahombye. Yagize ati: "Ni igihombo cyane kuko muri korali ni byinshi byiza duhura nabyo, turasabana cyane kandi kuririmbira Imana nabyo tubiboneramo umugisha".
Kanyengoma Justin umuririmbyi muri iyi korali yavuze uko yakiriye inkuru nziza y'uko bagiye gukorera igitaramo muri Kigali, ati: "Ni ikintu nakiriye neza cyane ku giti cyanjye ariko na bagenzi banjye nzi ko ari ikintu bakiriye neza kuko kuza hano Kigali ari nk'igisubizo cy'ubusabe bw'abakunzi bacu b'i Kigali kuko akenshi iyo tumurika album yacu dukunze kubikorera ku Gisenyi, rero bakomeje kwifuza ko twazabikorera Kigali."
Light Family choir bagiye kumurika album Audio ya 6 na Album DVD ya 4
TANGA IGITECYEREZO