Kigali

Abakobwa gusa: Ibintu 8 ukwiriye kwirinda mu butumwa uha umuhungu mukundana

Yanditswe na: Kawera Jeannette
Taliki:19/07/2018 21:20
0 0 0 0 0 Loading... 0

Muri bwa buzima bwihariye na ya si ya babiri nk’uko bamwe bakunze kubyita y’abakundana, birumvikana ni umukobwa n’umuhungu; muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibintu bidakwiriye na gato ko wabwira umukunzi wawe mu butumwa umwandikira kuri telefoni ngendanwa.



Mu bikomeza urukundo, kuvugana bibamo, kubonana n’umukunzi ndetse n’ibindi. Umukobwa n’umuhungu bari mu rukundo buri wese agira uko yitwara cyane ko urukundo ubwarwo rugira ayarwo. Kuri ubu rero hari ibinyuzwa ku mbuga nkoranyambaga kubera iterambere n’ikoranabuhanga n’ubwo ibyo bidakwiriye guca cyangwa guhindura imivugire n’imivuganire by’abakundana ngo bibigoreke uko byishakiye.

Mukobwa rero, birakwiriye ko wameye igikwiriye cyo kuvuga n’igihe cyo kukivugira kuko hari icyo ushobora kubwira umukunzi wawe ugasanga ubaye ubwa cya gisiga cy’urwara rurerure. Reka duhere ku butumwa bugufi waha umukunzi wawe aho tugiye kukwereka imvugo udakwiriye gukoresha na gato mu butumwa umuha.

1.’Ndagukunda’ (ku nshuro ya mbere)

Biraryoha cyane kubwira umukunzi wawe ko umukunda kuko bimwongerera icyizere n’urukundo kuri wowe kandi bikamunezeza cyane. Jya ukunda kubimubwira muri kumwe muvugana ndetse no mu butumwa umwandikira nta kosa ririmo rwose. Ariko mukobwa, uzirinde kuba wabanza umuhungu ngo umutange umubwire ko umukunda mu butumwa umwandikira kuko burya bigaragara nk’aho uri kwiteretera umuhungu n’ubwo nabyo byadutse ariko ni imwe mu ntandaro zo gusuzugurwa no gufatwa nk’icyo imbwa ihaze mu gihe runaka. Byaba byiza cyane umubanje ari uko muri kumwe atari ubutumwa umwandikiye.

2.Kumwoherereza 'screenshoots' z’ibiganiro bya kera umwemeza ikosa

Uretse kuba ibi byagaragariza umukunzi wawe ko ubika inzika, byanaguteza ibibazo kuko kubika ibiganiro byarangiye kera bishobora kuba ikibazo gikomeye kuko byatuma ugarura n’ibibazo byakemutse kera kandi abakobwa benshi muri kamere yabo bakunda gufata ama 'screenshootsi'. Sinkubujije kuzifata kuko uri umukobwa nyine, kandi sinakubuza ibiri muri kamere zawe ariko uririnde koherereza umuhungu mukundana screenshoots z’ibiganiro mwagiranye hambere kuko hari ikibaye ako kanya ushaka kumwereka uko ari mu mafuti gusa.

3.Uri kunyicaho?

Rwose! Ukabona umukobwa yandikiye umuhungu bakundana iri jambo ntanashaka kongera kwandika! Ubutumwa bubaza iki kibazo ntibuteye agahinda ahubwo buratangaje. Ukuri guhari ni uko niba koko umukunzi wawe ari kukwicaho, hari amahirwe make yo kugusubiza, bivuze ko waba uri guta igihe cyawe unitesha agaciro wowe ubwawe mukobwa. Aho kumwandikira ubutumwa bumeze uko, wamuhamagara ahubwo mukabiganiraho bikagira inzira.

4.Ndakubona!

Ibi abakobwa bakunda kubikora nk’iyo bagiye ahantu bakahabona abakunzi babo nabo bariyo ariko bakirinda kubiyereka ahubwo bakohereza ubutumwa buvuga ibi. Mukobwa mwiza, niba ubonye umukunzi wawe ahantu utatekerezaga ko muhahurira, icya mbere ukwiriye gukora ni ukugera aho ari niba bigushobokera ukamusuhuza, ukamwiyereka akanamenya ko nawe uhari kuko kumuha ubutumwa umwereka ko ubona aho ari byatuma akeka ko umushyiraho za maneko ahubwo.

5.Wari uri mu biki?

Ubusanzwe iki kibazo kijya kumera nko kubaza umuntu uko yari ameze. Ariko kubera uburyo byaba bivuzwemo cyane ko ari mu butumwa aha umuntu atumva ijwi ubivuganye, hari ubwo umukunzi wawe ashobora kumva ko utangiye kumugenzura muri gahunda ze umubonerana cyangwa usa n’ushaka kumushinja amakosa yihariye yamuhugije. Menya imvugo ikwiriye yo gukoresha ku mukunzi wawe.

6.Birarangiye!

Yego, bibaho mu rukundo ko birangira cyangwa urugendo rw’urukundo rwanyu ruhagarara. Tutagendeye ku cyaba kibiteye, gutandukanira n’umusore mukundana mu butumwa bugufi ubwabyo ni agasuzuguro noneho bikaba agakabije iyo ari ibintu atari yiteguye ko byabaho. Twaza gahoro, umukobwa ni utuza agacisha make, mushakane mubiganireho murekane mubyumvikanyeho ariko mutarekaniye ku butumwa buvuga ngo ‘Byarangiye!’

7.Tugomba kuganira

Mukobwa mwiza, uri gukanga nde?! Niba utinyuka koherereza umuhungu mukundana ubutumwa buvuga uku, nta gikanganye wanamuha ubumumenyeshako byarangiye rwose nicyo yaba ari gutekereza nk’inkurikizi zabyo n’ubwo atari cyo waba ugamije. Iri jambo riraremereye ni nk’impuruza ubundi kandi ryumvikana nk’iritagira ibiganiro byiza.

8.Ese koko urankunda?

Ibibazo biragwira! Ntibikwiriye na gato ko wohereza ubutumwa bubaza iki kibazo kuko bica intege umukunzi wawe cyane ko burya abahungu bakunda guhabwa igihe cyabo bakanga cyane gusunikirwa mu kintu. Niba agukunda, azabikubwira abyiteguye kandi simpamya ko uburyo iteka azabivugamo ari mu gusubiza ubutumwa bwawe bumubaza icyo kibazo.

Ni udukosa twinshi abakobwa bajya bakora bamwe bakumva ko nta kitakozwe rwose, byagenze neza cyangwa se twabaye ab’umwihariko. Nyamara byose byakubiswe hasi n’ibyubatswe kera bigasenyuka kubera akantu gato kari mu butumwa wanditse. Mukobwa usoma Inyarwanda.com ibi tubikoze ngo tukurinde kuzagwa mu ruzi urwita ikiziba.






Umwanditsi

Kawera Jeannette

-

Sura Umwanditsi Nyandikira

Inyarwanda BACKGROUND

Copyright © 2008-2019 Inyarwanda Ltd
RSS