Ku gica munsi cy’uyu wa Kane tariki ya 5 Nyakanga 2018 nibwo itsinda ry’abanyarwanda icumi (10) ririmo abatoza batatu (3) n’abakinnyi barindwi (7) babarizwa mu mukino wa Table Tennis bafashe urugendo rugana mu Bushinwa aho bagiye mu mahugurwa y’amezi abiri muri gahunda yo kurushaho kumenya uyu mukino.
Ni gahunda ijyanye no kubahiriza zimwe mu ngingo ishyirahamwe ry’umukino wa Table Tennis (RTTF) bagiranye mu masezerano y’umufatanye na Ambasade y’Abashinwa mu Rwanda harimo ko abakinnyi n’abatoza bo mu Rwanda bazajya bahabwa amahugurwa kugira ngo uyu mukino urusheho kumenyekana no kuba uzwi n’abantu.
Yves Ndizeye umuyobozi wa tekinike akaba n’umutoza mu ishyirahamwe ry’umukino wa Table Tennis mu Rwanda yabwiye INYARWANDA ko aya mahugurwa azamara amezi abiri kuko atangira kuri uyu wa Gatanu tariki ya 6 Nyakanga 2018 bakazagaruka kuwa 2 Nzeli 2018.
Asobanura aho ishyirahamwe ryahereye rifata abana bagomba kwitabira amahugurwa, Yves Ndizeye yavuze ko bagiye bareba uko buri mwana ahagaze mu cyiciro arimo nyukma bagakora lisiti bitewe n’umubare w’abakinnyi basabwaga.
“Icya mbere tureba urwego umukinnyi ariho uko ruhagaze tukanareba icyo umukinnyi azafasha bitewe nuko ahagaze mu cyiciro arimo. Ikindi tureba niba uwo mwana azabasha kuboneka mu gihe cy’amezi abiri”. Yves Ndizeye
Yves Ndizeye umuyobozi wa tekinike muri RTTF akaba n'umutoza w'ikipe y'igihugu ubifitiye ibyangombwa mpuzamahanga
Ndizeye Yves yakomeje avuga ko mu masezerano bagiranye na Ambasade y’Abashinwa harnarimo ko nyuma y’aya mahugurwa bizaba ngombwa ko u Rwanda ruzajya rwitabira amarushanwa ya Table Tennis ategurirwa mu Bushinwa.
Abakinnyi bafata ibyangombwa by'inzira
Aba bakinnyi n'abatoza bazamarayo amezi abiri
Abari baherekeje nbafashe ifoto yo gusezera
Ikirezi Deborah yari aherekejwe na nyina
Dore urutonde rw’abanyarwanda 10 bagiye mu Bushinwa:
1.Ndizeye Yves
2.Rucyeratabaro Cynthia
3.Umutoni Consolee
4.Tumukunde Hervine
5.Ikirezi Josee Deborah
6.Didier Hahirwabasenga
7.Bushema Aime Frank
8.Masengesho Patrick
9.Niyonizigiye Eric
10.Irakiza Jean Bonheur
Tumukunde Hervine w'ikipe ya Rilima aheruka gutwara igikombe cya Chines Ambassador's Cup 2018
Tumukunde Hervine amanika igikombe yatwaye mu bakobwa batarengeje imyaka 18
PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO