RFL
Kigali

Urubyiruko rukina ikinamico ya Ninyampinga Sakwe rwashyize hanze indirimbo bise 'Iyo wishimye'-YUMVE

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:20/06/2018 13:13
5


Itsinda rya “Ni Nyampinga Sakwe” rizwi mu gukina ikinamico ku ma Radio anyuranye mu Rwanda ubu ryasohoye indirimbo ya kabiri bise ‘Iyo Wishimye’. Iyi ikaba indirimbo yua kabiri iri tsinda rishyize hanze dore ko ubusanzwe bakunze kumvikana bakina ikinamico inakunzwe mu rubyiruko hano mu Rwanda, iyi ndirimbo ikaba ifite naho ihuriye n’ikina



Ni itsinda ry’urubyiruko rwiganjemo abakobwa, bose hamwe ni barindwi bahurijwe hamwe hakurikijwe impano bakuwe mu duce tw’ igihugu dutandukanye. Abarigize ni; Ingabire Betty, ukina yitwa Gigi, Mugwaneza Betty ukina nka Valentine, Kanoheri Ruth Christmas ukina ari Anik, Ngarukiyintwali Jean D’Amour ukina yitwa Pazo, Kubwimana Israel ukina ari Kagabo, Mugwiza Pleasant ukina yitwa Mutoni na Gaga Ange Amahoro wakinnyemo yitwa Ngabire.

NinyampingaUrubyiruko rukina muri iyi kinamico

Aba bana bafite impano yo gukina ikinamico no kuririmba bavuga ko iyi ndirimbo ije ikurikira igice cya kabiri (Series 2) cy’ikinamico ya Ni Nyampinga Sakwe inyura kuri Radio zitandukanye zo mu Rwanda. Iyo kinamico ngo igendera ku buzima bw’abakinnyi bayo barindwi, imbogamizi bahura nazo n’imibanire yabo n’abandi. Iyi ndirimbo yabo nshya ‘Iyo Wishimye’ ngo igaragaza iherezo ry’igice cya kabiri n’uburyo bishimiye imibanire yabo n’ibihangano byabo.

UMVA HANO IYI NDIRIMBO ‘IYO WISHIMYE’ YARIRIMBWE N’URUBYIRUKO RUKINA MU IKINAMICO NINYAMPINGWA SAKWE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ndagijimana4 years ago
    irushanwa ryaninyampinga ryabaye uyumwaka 2019
  • Nitwa Ndacyayisenga jean Bosco.4 years ago
    Mubyukuri, abobakinnyi, nababwira ngo nibakomereze aho kko ndabakunda, cyane nko kugace gakinwa na Gigi, hari aho ata ishuri akajya gucuruza amandazi arko bitewe nuko atabibangikanya nishuri bagenzi be bafatanyije nabarezi bajyerageza kumushishikariza ishuri ibyo bikabera isomo urubyiruko rufite ibitekerezo nkibya Gigi!
  • umutesi riri3 years ago
    NKUNDA NI NYAMPINGA SAKWE CYANE!!!
  • Ni twa ingabire jeannette2 years ago
    Nukuninyampingasakwe ndayikunda nibakomerezaho
  • iradukunda protogene1 year ago
    nkunda inama mutujyira nkatwe urubyiruko kukotwiga byinshi nkogushyira hamwe





Inyarwanda BACKGROUND