Itsinda rya “Ni Nyampinga Sakwe” rizwi mu gukina ikinamico ku ma Radio anyuranye mu Rwanda ubu ryasohoye indirimbo ya kabiri bise ‘Iyo Wishimye’. Iyi ikaba indirimbo yua kabiri iri tsinda rishyize hanze dore ko ubusanzwe bakunze kumvikana bakina ikinamico inakunzwe mu rubyiruko hano mu Rwanda, iyi ndirimbo ikaba ifite naho ihuriye n’ikina
Ni itsinda ry’urubyiruko rwiganjemo abakobwa, bose hamwe ni barindwi bahurijwe hamwe hakurikijwe impano bakuwe mu duce tw’ igihugu dutandukanye. Abarigize ni; Ingabire Betty, ukina yitwa Gigi, Mugwaneza Betty ukina nka Valentine, Kanoheri Ruth Christmas ukina ari Anik, Ngarukiyintwali Jean D’Amour ukina yitwa Pazo, Kubwimana Israel ukina ari Kagabo, Mugwiza Pleasant ukina yitwa Mutoni na Gaga Ange Amahoro wakinnyemo yitwa Ngabire.
Urubyiruko rukina muri iyi kinamico
Aba bana bafite impano yo gukina ikinamico no kuririmba bavuga ko iyi ndirimbo ije ikurikira igice cya kabiri (Series 2) cy’ikinamico ya Ni Nyampinga Sakwe inyura kuri Radio zitandukanye zo mu Rwanda. Iyo kinamico ngo igendera ku buzima bw’abakinnyi bayo barindwi, imbogamizi bahura nazo n’imibanire yabo n’abandi. Iyi ndirimbo yabo nshya ‘Iyo Wishimye’ ngo igaragaza iherezo ry’igice cya kabiri n’uburyo bishimiye imibanire yabo n’ibihangano byabo.
UMVA HANO IYI NDIRIMBO ‘IYO WISHIMYE’ YARIRIMBWE N’URUBYIRUKO RUKINA MU IKINAMICO NINYAMPINGWA SAKWE
TANGA IGITECYEREZO