Kigali

PGGSS8:Twanyarukiye i Huye badutangariza umuhanzi ukunzwe uzegukana igikombe-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:14/06/2018 8:30
0 0 0 0 0 Loading... 1

Indi round, irindi jwi. Irushanwa rya Primus Guma Guma Super Stars ku nshuro ya munani rirarimbanyije, kuri ubu Akarere ka Huye ko mu Ntara y’Amajyepfo nibo batahiwe kwakira iri rushanwa rigamije guteza imbere umuziki nyarwanda nk’uko East African Promoters ifatanyije n’uruganda rwa Bralirwa baritegura babisobanura.



Akarere ka Gicumbi ni ko kabanjirije utundi turere twakira iri rushanwa rya PGGSS8, hakurikiyeho Akarere ka Musanze twombi two mu Ntara y’Amajyaruguru. Ubu abatahiwe ni abakunzi ndetse n’abafana b’umuziki bo mu Karere ka Huye n’inshuti zabo zo mu tundi turere tugize u Rwanda.

Primus Guma Guma Super Stars ifite ishusho yisangije mu bakunzi n’abafana b’umuziki. Ni irushanwa rikomeye mu muziki nyarwanda hashingiwe ku bihembo n’andi mashimwe uwaryegukana ahabwa, hiyongeraho isheja n’ishema ahorana kugeza hatangajwe undi wegukana Guma Guma y’uyu mwaka ukurikiyeho.

Uwaryegukana iyo asimbuwe ahita yiyongera mu banyabigwi bakomeye baryegukanye iyo hakozwe urutonde rw’uko bakurikirana mu begukanye iri rushanwa ritigisa imitima ya benshi nawe yiyongeraho. Abaritwaye bakunze kuvuga ko hari intera yisumbuye bagezeho bakesha igikombe cya Primus Guma Guma Super Stars babitse mu tubati twabo.

I Huye mu Majyepfo; guhera ku muto, abanyeshuri, urubyiruko n’abakuze bahuriza ku muhanzi umwe ukunzwe mu Rwanda ukwiriye kwegukana Guma Guma y’uyu mwaka wa 2018. Bavuga bashize amanga ko Bruce Melody uyu mwaka ari we utahiwe gushyirwa mu banyabigwi begukanye iri rushanwa rikunzwe.

Muri byinshi bashingiraho byemeza ko Bruce Melody akwiriye gutwara iki gikombe ahataniye n’abahanzi icyenda, ni uko uyu muhanzi yagiye agarukira ku mwamba mu nshuro zose yitabiriye Guma Guma. Bavuga kandi ko afite ibihangano bikomeye byakunzwe n’umubare utabarika, ikirenzeho ngo ni umuhanga uruta abo bahanganye bose.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 13 Kamena, Inyarwanda TV yagendereye ahazabera iki gitaramo gikomeye ku wa Gatandatu tariki 16/06/2018 kizahuriza hamwe abahanzi icumi bakunzwe mu Rwanda hose.

Dismas

Uwizera Dismas uhamya ko Bruce Melodie ari we uzatwara Guma Guma

Uwizera Dismas twasanze ku kibuga bigishirizaho gutwara moto hafi na Sitade y’Umupira ya Huye muri metero nke uvuye ku biro by’Akarere ka Huye, yatubwiye ko uyu mwaka Bruce Melody ari we uzatwara igikombe cya Primus Guma Guma Super Stars. Ngo atayitwaye ntibyabatungura, na cyane ko no mu mwaka wa 2016 ari we wari kuyitwara ariko bakayiha Knowless Butera, ibintu avuga ko yibwe.

Dismas ati “Atayitwaye nyine byaba ari nka bya bindi n’ubundi bayihaye Knowless birazwi. Turazi ko bayimwibye, twabifata nk’ibyo byose nyine. Ariko ubundi nta wundi ugomba kuyitwara (Guma Guma y’uyu mwaka)." Abajijwe niba abona nta wundi muhanzi watwara iki gikombe uyu mwaka, yasubije ko nta wundi yakwirirwa atekerezaho.

Uwitwa Sameul Manirahari nawe wari ku kibuga bigishirizaho gutwara moto hafi n’aho Radio Salus ikorera, yunze mu rya mugenzi we Dismas avuga ko abona nta wundi muhanzi uyu mwaka ukwiye kwegukana Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya munani uretse Itahiwacu Bruce [Bruce Melody].

Samuel

Samuel uvuga ko Bruce Melody ari we utahiwe

Ngo mu byo ashingiraho aha igikombe Bruce Melody harimo kuba amaze guhatana inshuro eshatu kandi hose aza mu ba mbere bagakwiriye kuba bagize amahirwe yo kwegukana iryo rushanwa. Sameul ati:

……Icya mbere ni uko amaze imyaka itatu yitabira. Uyu mwaka ni uwa Gatatu ari nawo wa nyuma ahita avamo. Ikindi n’uko mu nshuro zose yagiye ahatana ntabwo yagiye aza mu ba nyuma, yagiye aza muri batanu ba mbere. Ubwo rero ndumva uyu mwaka uko byagenda kose ari ku mwanya wa mbere.

Uyu ariko kandi ntahuza na mugenzi Dismas uvuga ko nta wundi muhanzi yaha amahirwe yo kwegukana Guma Guma uyu mwaka. Samuel we avuga ko umuhanzikazi Queen Cha ari we watwara Guma Guma uyu mwaka mu gihe Bruce Melody yaba atagize amahirwe yo gutwara iki gikombe cy’uyu mwaka. Mu byo ashingiraho aha igikombe Queen Cha, harimo kuba ari gukora neza muri iyi minsi.

Abanyeshuri babiri bo ku ishuri ryisumbuye rya Saint Fidele twahuye basohotse batifuje ko imyirondoro yabo itangazwa, batubwiye ko n'ubwo bitaborohera kureba iri rushanwa ry’uyu mwaka, bazi neza abahanzi icumi bahataniye iki gikombe. Bavuga ko kuri bo ubuyobozi bwa Bralirwa bwatinze gutanga iki gikombe bagiha Bruce Melody kuko agikwiriye.

Ariko kandi uwo twahaye izina rya Muzungu yatwawe n’amarangamutima gukiranura hagati ya Bruce Melody na Christopher biramugora. Byarangiye atubwiye ko akurikije ukuntu akunda Christopher Muneza byimazeyo, uyu mwaka yahabwa igikombe cya Primus Guma Guma Super Stars.

Uwo twahaye izina rya Peter, we yavuze ko Bruce Melody yakoze ibihangano byinshi bakunze kugeza n’ubu. Ku bijyanye n’uko umwaka ushize Bruce Melody atabashije kwegukana iru rushanwa, avuga ko byatewe n’uko atari yorohewe n’abo bari bahatanye iki gikombe. Yagize ati:

Ku ruhande rumwe nk’abanyeshuri ntabwo tubona uburyo twitabira, tubirebera kuri Televiziyo. Ariko nyine urumva twebwe tuba tubyishimiye, turanabyiteguye cyane. Eeeeh Melody rwose njye nyimuha nonaha ubu nahita nyimuha. Bruce Melody urebye mu bantu bose bari guhatana ni we witwaye neza muri ino myaka. Ni we muntu ufite indirimbo nyinshi hanze. Ubona nyine ari we muhanzi ubikora ahubwo sinzi impamvu atayitwara.

Ku wa Gatandatu tariki ya 16 Kamena 2018 ni bwo irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya munani rizakomereza mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Huye. Iki gitaramo giteganyijwe kuzabera ku kibuga cya Kaminuza Nkuru y’u Rwanda ishami rya Huye, ni muri metero nke uvuye ku muryango wa Kaminuza, uba witegeye Cathedral ya Butare.

Guhera kuri uyu wa Gatatu, ibyuma byifashishwa mu gukora urubyiniro byamaze kuhagera. Abashinzwe gutunganya aho iki gitaramo mbaturamugabo kizabera, batubwiye ko mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane imirimo yose isabwa igomba kuba yarangiye. Ni mu gihe kandi abahanzi bose uko ari icumi bagomba kugera mu mujyi wa Huye kuri uyu wa Gatanu basuzuma ibyuma bazifashisha ku wa Gatandatu.

Imyaka umunani irashize, iri rushanwa ari ngaruka mwaka. Ryagiye risimburanya amategeko n’amabwiriza asabwa kugira ngo umuhanzi ahatanire iki gikombe kiruta ibindi mu Rwanda, ntawabura kwishimira itafari iri rushanwa rimaze gushyira mu iterambere ry'umuziki nyarwanda (nubwo hari abatabibona gutya). Abanyabigwi 7 bamaze kwegukana iri rushanwa ni: Tom Close, King James, Riderman, Jay Polly, Knowless Butera, Urban Boys na Dream Boys.

AMAFOTO:

ahazabera iki gitaramo

Aho iki gitaramo kizabera ni mu kibuga cyirimo ibyatsi byinshi

mu kibuga

airetl

Kompanyi ya AirtelTigo ifiteyo ibirango byamamaza

aho igitaramo kizabera

uvuye muri Kaminuza

Uvuye muri Kaminuza umanukira kuri esikariye ugana mu kibuga ahazabera iki gitaramo

Ibyuma

Ibyuma byahagejejwe mu cya kare

REBA HANO UBWO ABANYAMAKURU BACU BARI I HUYE MBERE Y'IGITARAMO CYA PGGSS8


AMAFOTO: Janvier Iyamuremye-Inyarwanda.com

VIDEO: NIYONKURU ERIC-INYARWANDA.COM






Umwanditsi

Janvier Iyamuremye

-

Sura Umwanditsi Nyandikira

IBITECYEREZO

  • Claire7 months ago
    Nanjye ndemeranya n'uwavuze ko atagitwaye byaba ari bya bindi bidaciye mu mucyo bisanzwe biba. Babona umuntu bamurenganyije bakanamugira uwa 3 ngo bigaragare ko yarushijwe atanabaye n'uwa 2 nkuko byigeze kuba. Umva ntabwo Bruce Melody ariwe muhanzi nkunda kuko nkunda The Ben,ibi rero simbivuga kuko ndi umufana we ahubwo rimwe mwihangane mube abanyakuri ntimuzamurenganye ngo mushyiremo za kata zanyu

Inyarwanda BACKGROUND

Copyright © 2008-2019 Inyarwanda Ltd
RSS