RFL
Kigali

Abahanzi 10 bahatanira PGGSS8 berekeje i Gicumbi gusuzuma ibyuma bazifashisha mu gitaramo-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:25/05/2018 13:25
0


Kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Gicurasi 2018 ni bwo igitaramo cya mbere cya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya munani kigiye kuba kikazabera mu mujyi wa Gicumbi, aha abahanzi bose bahatanira iki gikombe bamaze kwerekeza mu karere ka Gicumbi aho bagiye gusuzuma ibyuma bazifashisha baririmba mu gitaramo cya mbere.



Aba bahanzi bose uko ari icumi bahagurutse mu mujyi wa Kigali ni; Mico The Best, Uncle Austin, Jay C, Khalfan, Young Grace, Queen Cha, Bruce Melody, Just Family ndetse n’itsinda rya Active aba bari batarakora igitaramo na kimwe. Kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Gicurasi 2018 berekeje i Gicumbi aho bagiye kubanza gusuzuma ibyuma bazifashisha mu irushanwa, mu gihe byitezwe ko bagomba guhita bagaruka mu mujyi wa Kigali aho bongera kurara bakazongera kuhava mu gitondo cyo kuri uyu wa Gantandatu tariki 26 Gicurasi 2018 berekeza i Gicumbi noneho mu gitaramo nyiri izina.

Tubibutse ko nyuma y'igitaramo cy'i Gicumbi ibi bitaramo bizakomereza mu karere ka Musanze aho bazava berekeza i Huye ndetse nyuma yaho bazahite berekeza mu karere ka Rubavu aho bazava baza i Kigali ahazasorezwa iri rushanwa mu gitaramo cya nyuma. Umuhanzi uzegukana iki gikombe azaba ari uwatowe n’abagize akanama nkemurampaka uyu akazahembwa miliyoni makumyabiri (20,000,000 Frw) mu gihe uzatorwa n'abafana ku bwinshi we azahembwa amafaranga y’u Rwanda miliyoni cumi n’eshanu (15,000,000Frw).

PGGSS8

Abahanzi bose uko ari 10 berekeje i Gicumbi

PGGSS8

Uncle Austin unarwaye yagaragazaga imbaraga nke

PGGSS8

Queen Cha yagiye i Gicumbi agaragaza umunaniro mu maso

PGGSS8

Mico The Best uyoboye abandi bahanzi bari muri PGGSS8 aba agenda abaterera urwenya






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND