Kigali

Jules Sentore arataramira muri Ambassador’s Park kuri uyu wa 5 mu gitaramo 'WEYOTAP'

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:23/05/2018 12:13
0 0 0 0 0 Loading... 0

Kuri uyu wa Gatanu mu gitaramo WEYOTAP (Weekly Youth Talent Performance), ntuzacikwe n’umuziki w’umwimerere ‘Live’ w’umunyamuziki ukunze kwibanda ku njyana ya Gakondo, Icyoyitungiye Jules Bonheur [Jules Sentore] ugiye gutaramira muri Ambassador’s Park.



Uyu muhanzi yamenyekanye mu ndirimbo nka ‘Umpe akanya’ yakoranye Teta, ‘Uranyura’, ‘Mumaranyota’, ‘Kora akazi’, Nyiramariza’ yakoranye na Gaby Umutare, ‘Sine’, ‘Indashyikirwa’ na  ‘Urabaruta’ n’izindi zatumye yegukana amashimwe akomeye. Iki gitaramo giteganyijwe kuba tariki ya 25 Gicurasi 2018. Kizabera Ambassador’s Park iherereye ku muhanda wa KK 696 ST, iteganye n'urusengero rwa Eglise Mathodiste i Gikondo mu Karere Ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali.

Jules ugiye gutaramira muri Ambassador’s Park kuri uyu wa Gatanu, aherutse gushyira hanze indirimbo yise ‘Sine yamwiza’ akomoza ku mukobwa ugiye gushyingirwa. Ni ndirimbo yumvikanamo ubutumwa umukobwa uba ugiye gukora ubukwe agenerwa n’umubyeyi we, yacuranzwe na Producer Bob.

Ambassador's Park

Muri Ambassador's Park ni ho iki gitaramo kizabera

Uyu muhanzi agiye gutaramira Ambassador's Park nyuma ya Dream Boys, Natyy Dread, King James n'abandi benshi banyuze abakiriye ba Ambassador's Park imaze kuba ubukombe mu guha ikaze umuziki. Uretse amafunguro n’ibindi binyobwa byizihiye benshi; Ambassador's Park itanga serivisi zinyuranye zirimo Sauna&Massage, amafunguro ya ku manywa n'ibindi.

Bafite kandi n'amacumbi meza cyane ku biciro byoroheye buri wese. Iyo wahasohokeye kandi ubasha gukoresha interineti y'ubuntu. Sohokera muri Ambassador's Park ugerwego n'ibyiza bagufitiye, uzagaruka uduha ubuhamya.

DORE GAHUNDA Y'ICYUMWERU CYOSE MURI AMBASSADOR'S PARK

Ku wa Mbere:Ijoro rya Reggae (Reggae night) rizabera mu kabyiniro ka Ambassador's Park

Ku wa Kabiri: Haba Karaoke aho baba batumiye Juliet.

Ku wa Gatatu: Haba hatumiwe Janne Uwimana.

Ku wa Kane: Habaho kwerekana filime ndetse abakiliya ba Ambassador's Park bagataramirwa n'abahanzi Gakondo.

Ku wa Gatanu: Hatumiwe Jules Sentore mu gitaramo 'WEYOTAP''

Ku wa Gatandatu:Abakiliya ba Ambassador's Park basusurutswa na Seruka band mu muziki wa Live.

Ku Cyumweru: Hateguwe umuziki wa Live hamwe na Dr Kimbol

AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'SINE YA MWIZA' BY JULES SENTORE






Umwanditsi

Janvier Iyamuremye

-

Sura Umwanditsi Nyandikira

Inyarwanda BACKGROUND

Copyright © 2008-2019 Inyarwanda Ltd
RSS