RFL
Kigali

Imiti ivura indwara ya hepatite B na C iri gutangwa ku buntu

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:12/03/2018 11:34
0


Nyuma yo gushishikariza abaturage kwipimisha no kwikingiza indwara ya hepatite B na C hirya no hino mu gihugu kubera ububi bwayo, u Rwanda rwafashe icyemezo cyo gutanga imiti ivura iyi ndwara ku buntu



Ibi bikozwe nyuma yo gusanga umubare w’abantu batari bacye bafite iyi ndwara ariko batari babizi, bamaze kubona iki gikorwa, bamwe mu bari baziko bafite iyi ndwara babyakiriye neza kuko bavuga ko imiti ivura hepatite ihenze bityo ko Atari buri wese ushobora kuyigondera.

Icyemezo cyo gutanga iyi miti rero cyaturutse ku kuba buri murwayi atabasha kuyigura ariko kandi ngo ni mu rwego rwo guhashya za cancer z’umwijima zari kuzafata abarwaye iyi ndwara cyane ko basanze ari abantu bagera ku bihumbi bitandatu bari baranduye harimo n’ababimenye nyuma yo gusuzumwa.

Igishimishije ikigo cy’igihugu cy’ubuzima kivuga, nuko ngo iyi miti iri gutangwa mu Rwanda no muri Egypte gusa kandi ngo irakiza ku buryo bwizewe aho bivugwa ko icyizere cyo gugiza kw’iyi miti kiri kuri 95%.

Inzobere mu buvuzi bw’umwijima zigaragaza ko indwara z’umwijima zaba intandaro ya cancer ndetse zikandura kimwe na virus itera SIDA kuko akenshi byombi byandurira mu maraso. Niba ushaka kumenya byinshi ku ndwara ya hepatite B na C kanda hano.

http://inyarwanda.com/articles/show/OtherNews/dore-byinshi-utari-uzi-ku-ndwara-ya-hepatite-c-80581.html

http://inyarwanda.com/articles/show/OtherNews/sobanukirwa-byimazeyo-indwara-ya-hepatite-b-hamwe-na-dr-maku-80031.html

 

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND