RFL
Kigali

Sobanukirwa ibijyanye na Progesterone ku bagabo

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:8/03/2018 13:46
0


Ubushakashatsi bugaragaza ko progesterone ari umusemburo ugira uruhare runini mu mikorere ya testosterone ari wo musemburo wo mu bwoko bw’ bw’ama-steroide ukorwa n’udusabo tw’intangangabo ndetse n’utw’intangangore.



Uyu musemburo rero ufite agaciro kanini ku gitsina gabo, dore ko ari wo utuma imyanya ndangagitsina y’abagabo ikura ndetse ugatuma umugabo agaragara nk’umugabo haba ku isura ndetse no mu myitwarire ye.

Ese akamaro ka progesterone ni akahe?

Abahanga bavuga ko iyo umuntu afiteigipimo cya progesterone gihagije mu mubiri aba afite amahirwe menshi yo yo kudafatwa na:Indwara ya depression, Diabete, Indwara z’umutima, Kanseri ndetse n’izindi ndwara zifata amagufwa zikayaguguna.

Ese uyu musemburo iyo wabaye muke ku bagabo bigenda bite?

Ubusanzwe abahanga mu by’ubuzima bagaragaza ko umusemburo wa progesterone utajya uba mwinshi ku bagabo ariko ngo hari ubwo uba muke ugakabya ari nabyo bishobora kuvamo ingorane zitandukanye zirimo: Guhorana umushiha utazi icyawuguteye, Kubyimba kw’agasabo k’intanga, Guhora wumva unaniwe cyane kabone n’iyo waba ntacyo wakoze, Kugira ikibazo mu gihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina n’ibindi byinshi.

Mu nkuru yacu itaha tuzabagezaho aho ushobora gusanga umusemburo wa progesterone

Src: hormonesbalance.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND