RFL
Kigali

Habimana na Murekatete bagiye gukorerwa ubukwe na Royal Fm kubera inkuru y'urukundo rwabo-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:7/02/2018 17:03
1


Mu Rwanda ntibisanzwe ko haba amarushanwa ashobora kurangira abatsinze begukanye amahirwe yo gutegurirwa ibirori by’ubukwe, aya ni amarushanwa adasanzwe yateguwe na Royal FM. Muri aya marushanwa yatangiye hari ama ‘couples’ menshi ahatana yasojwe Habimana Jean de Dieu na Murekatete Jeannine aribo batsinze.



Kuri uyu wa Gatatu tariki 7 Gashyantare 2018 ni bwo aba batsinze beretswe abanyamakuru bagirana ikiganiro batangaza ko imyiteguro y’ubukwe bwabo irimbanyije cyane ko kuri uyu wa Kane tariki 8 Gashyantare 2018 aba bombi bagomba kujya mu murenge gusezerana imbere y’amategeko. Ubukwe nyiri izina buzaba ku Cyumweru tariki 11 Gashyantare 2018 aho bazasezeranira mu rusengero rw'i Nyamirambo basanzwe basengeramo mu gihe abatumiwe bazakirirwa mu busitani bwa Kaminuza ya Mount Kenya.

Nyuma y’ubu bukwe Royal Fm izabakorera Ukwezi kwa buki kugomba kubera i Karongi aho bagomba kujya kuruhukira nyuma y’ubukwe. Ibi byose ndetse n’ubukwe bikaba bigomba kuzishyurwa na radiyo ya Royal Fm yabemereye kubakorera ubukwe. Aha babajijwe umubare w’amafaranga biyemeje gushora muri ubu bukwe, maze Aissa Cyiza na Axelle Umutesi abanyamakuru ba Royal Fm bagize uruhare muri iki gikorwa batangaza ko batabona agaciro nyako k’ubu bukwe cyane ko hajemo n’abaterankunga benshi ariko bemeza ko aba bageni bazakorerwa ubukwe bwiza.

Aganira n’abanyamakuru Habimana Jean de Dieu yatangaje ko yatanze inkuru ye atabibwiye umukunzi we cyane ko we yakundaga gukurikira Royal fm maze ku bw’amahirwe birangira atsinze. Murekatete Jeannine we yabwiye abanyamakuru ko bigitangira atabyumvaga ariko nyuma yagiye abisobanukirwa birangira babonye ko ari ibintu byiza.

Jean De Dieu yabwiye abanyamakuru ko amaze imyaka itandatu akundana n’umukunzi we benda kurushingana ndetse yongeraho ko bamenyaniye mu rusengero cyane ko baririmbanaga muri korali. Yongeyeho ko we yari asanzwe ari umumotari mu gihe umukunzi we akora ibijyanye no kudoda imyenda. Urukundo rwabo rwakajije umurego ubwo moto yatwaraga bayibaga bakamufunga maze uyu mukobwa akiyemeza kumufasha kuyishyura agasaba ko bamufungura.

Uyu musore utuye i Nyamirambo yabwiye abanyamakuru ko ashimira iyi Radiyo yabashije kumukorera iki gikorwa cyane ko n'ubundi ibi byaje bari gutekereza uko bakora ubukwe n'ubwo bari bataramara kubyemeza cyane ko ku bwabo byarasabaga ubushobozi kandi icyo gihe bwari butaraboneka neza.

Royal FmAisa Cyiza na Axelle bavuga uko igikorwa cyari kimezeRoyal FmAbageni bagiye gukorerwa ubukwe bagarutse ku nkuru y'urukundo rwaboRoyal FmAbanyamakuru bifuzaga kubika iyi nkuruRoyal FmRoyal FmUbanza iburyo ni ushinzwe abakozi muri Royal FmRoyal FmRoyal Fm

Byari ibyishimo byinshi ku bageni 

REBA HANO AGACE K’IKIGANIRO ABA BAGIRANYE N’ITANGAZAMAKURU







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • nikuzwe6 years ago
    nibyiza.





Inyarwanda BACKGROUND