RFL
Kigali

Sheebah Karungi yageze i Kigali, umutekano we ucunzwe n’umugore w’ibigango-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:31/12/2017 16:19
3


Kuri uyu wa Mbere tariki 1 Mutarama 2018 mu Rwanda hitezwe igitaramo cyizwi nka East African Party kigiye kuba ku nshuro yacyo ya cumi, mu bahanzi bazaririmbamo uwari ataragera mu Rwanda ni Sheebah Karungi umugandekazi ukunzwe cyane muri aka karere wahageze ku gicamunsi cyo kuri iki cyumweru tariki 31 Ukuboza 2017.



Sheebah akigera i Kanombe abanyamakuru ndetse n'abandi bari aho batunguwe bikomeye n’umugore w’ibigango wari wateguwe ngo amucungire umutekano, ibi bitari bimenyerewe cyane ko hari umugore wacungira umutekano abantu banyuranye icyakora amakuru Inyarwanda.com yakuye ku kibuga cy’indege ni uko mu ishyirahamwe ry’abarinnda umutekano w’abantu rya B KGL kuri ubu habarizwamo abakobwa bane b’ibigango barinda umutekano w'abantu, bityo ngo ubu umukobwa azajya arindirwa umutekano n’abakobwa abagabo barindirwe umutekano n’abagabo.

Mu bahanzi b'abanyarwanda batumiwe muri iki gitaramo harimo Tuff Gangz itsinda ry'abaraperi bane bari bamaze igihe barasenyutse ariko magingo aya bakaba baramaze kwiyunga ku buryo ubu batangiye imikoranire mishya. Tubibutse ko Tuff Gangz igizwe na Jay Polly, Bull Dogg,Green P ndetse na Fireman. Usibye aba ariko hazitabira kandi Bruce Melody, Riderman na Yvan Buravani.

East African Party ni igitaramo kimenyerewe kuba mu ntangiriro z’umwaka. Umwaka ushize cyari cyatumiwemo The Ben. Kuri iyi nshuro iki gitaramo kizaba tariki 1 Mutarama 2018 kibere i Remera muri Parikingi ya Stade Amahoro aho kwinjira ari ibihumbi bitanu (5000frw) n’ibihumbi icumi mu myanya y’icyubahiro (10000frw). Muri iki gitaramo aba ari umwanya wo kwishima kubw'umwaka mushya abantu baba binjiyemo.

 SheebahSheebahSheebahUyu mugore w'ibigango niwe ucunze umutekano wa SheebahSheebahSheebahSheebahSheebahSheebah nawe yakiriwe n'itangazamakuru






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • K6 years ago
    Hahahahah nawe ubwe ntiyabasha kwicungira Reba ibyo Biro wagirango ninzovu yeba ba mwagiye mujya muri gym
  • jn6 years ago
    Umve nta bodyguard umeze gutya ubaho. C'est ridicule, imagine ba kidnappinze uwo arinzi iyi bodyguard iri kubiruka inyuma! Haahaaaa
  • Ignace6 years ago
    Uyumugore ararenzemani?





Inyarwanda BACKGROUND