Kuri iki cyumweru tariki 24 Ukuboza 2017 ni bwo umuraperi Ama G The Black yasabye anakwa umufasha we Uwase Liliane mubirori byabereye ku Ruyenzi. Mu masaha y’umugoroba nibwo uyu muraperi yagombaga kwiyakira no kwakira abatumiwe mu birori byabereye ku Kicukiro ahitwa Tela Vista ibirori byari bibereye ijisho byanagaragayemo bamwe mu bazwi muri muzi
Muri uyu muhango wo kwakira abatumiwe mu bukwe bwa Ama G The Black, uyu muraperi n’umugeni we baririmbiwe n’abahanzi banyuranye barimo Social Mula wari wamwambariye, Eric Senderi, ndetse na Bruce Melody aba bose basanzwe ari inshuti magara z’uyu muhanzi wanditse izina muri HipHop nyarwanda basusurukije abitabiriye uyu muhango.
Ama G The Black wamaze gusezerana imbere y’amategeko mu muhango wabereye mu murenge wa Runda mu minsi ishize wakurikiwe n’imihango yo gusaba no gukwa yabaye kuri iki Cyumweru tariki 24 Ukuboza 2017 igakurikirwa no kwakira abatumiwe muri ubu bukwe.
REBA AMAFOTO:
Ibirori byabereye mu busitani bwa Tela Vista ku KicukiroYoung Grace n'iyi nkumi nibo bari bashinzwe kwakira abashyitsiKu buzima bwacu...Aimable Twahirwa (wambaye amadarubindi) yatashye ubukwe bwa Ama G The BlackSocial Mula aririmbira abageniSenderi aririmbira abageniBruce Melody aririmbira abageniAma G The Black byamwanze mu nda yambura Micro Bruce Melody ubundi atangira kurapira umufasha weJunior usobanura filime na mugenzi we Locky bari batashye ubukwe bwa Ama GSenderi Hit, Bruce Melody na Mukadhaf inyuma yaboUwase Liliane yeretse Ama G The Black ko nawe azi gucinya akadiho
Reba uko byari bimeze mu mihango yo gusaba no gukwa
Ama G The Black yahuriranye nubundi bukwe bahitamo kurangira abantu gutyaBamanuka bajya aho ibi birori byari bigiye kubera, abaturage nabo bafata amafotoSamusure niwe wayoboye iyi mihangoUbukwe bwabereye mu busitani bwizaBamaze kumuha umugeni Ama G The Black yamuguyemo aramuhobera
Ama G The Black yambika impeta umufasha weKu buzima bwabo...Uwase Liliane yagiye guha impano umubyeyi we kwihangana biranga arariraAbageni bashyitse mu byicaro...Young Grace mu bari bambariye Ama G The BlackSocial Mula, Danny Nanone, M Irene umunyamakuru wa Isango Star mu bari bambariye Ama G The BlackSocial MulaSenderi Hit
AMAFOTO: NSENGIYUMVA Emmy & Iradukunda Desanjo-Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO