Kuri iki cyumweru tariki 24 Ukuboza 2017 ni bwo Ama G The Black yasabye anakwa umufasha we Uwase Liliane mu birori byabereye mu karere ka Kamonyi ahazwi nko ku Ruyenzi, kuri Chris Guest House. Uyu muhango wagombaga gutangira saa tatu za mu gitondo gusa bitindaho gato utangira ahagana saa tanu z’amanywa.
Umuhango wo gusaba no gukwa uje ukurikira umuhango wo gusezerana mu mategeko aba baherutse gukorera mu murenge wa Runda ho mu karere ka Kamonyi. Imbere y’imiryango inshuti n’abavandimwe Ama G The Black akaba yamaze gusezerana n’umukunzi we Uwase Liliane, uyu akaba agiye kuba umufasha wa kabiri wa Ama G The Black dore ko uwa mbere babanaga mu buryo butemewe n’amateegeko ndetse banabyaranye imfura yabo kuri ubu bamaze gutandukana.
Muri uyu muhango wo gusaba no gukwa si abahanzi benshi bari baherekeje Ama G The Black uretse abari bamwambariye barimo Social Mula, Young Grace, Senderi Hit, Danny Nanone, Aline Gahongayire na Mike Karangwa.
REBA AMAFOTO:
Ama G The Black yahuriranye nubundi bukwe bahitamo kurangira abantu gutyaBamanuka bajya aho ibi birori byari bigiye kubera, abaturage nabo bafata amafotoSamusure niwe wayoboye iyi mihangoUbukwe bwabereye mu busitani bwizaBamaze kumuha umugeni Ama G The Black yamuguyemo aramuhobera
Ama G The Black yambika impeta umufasha weKu buzima bwabo...Uwase Liliane yagiye guha impano umubyeyi we kwihangana biranga arariraAbageni bashyitse mu byicaro...Young Grace mu bari bambariye Ama G The BlackSocial Mula, Danny Nanone, M Irene umunyamakuru wa Isango Star mu bari bambariye Ama G The BlackSocial MulaSenderi Hit
AMAFOTO: NSENGIYUMVA Emmy -Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO