RFL
Kigali

MINISANTE yaciye burundu ku butaka bw'u Rwanda itabi rizwi nka Shisha

Yanditswe na: Editor
Taliki:15/12/2017 8:49
2


Nyuma yo gusanga itabi rizwi nka Shisha rigira ingaruka mbi ku buzima bw'abantu aho ribatera indwara zikomeye zirimo cancer, indwara z'umutima n'izindi zinyuranye, Minisiteri y'Ubuzima yaciye burundu ku butaka bw'u Rwanda itabi rizwi nka Shisha.



MINISANTE yavuze ko yahagaritse iri tabi igendeye ku nama zitangwa na OMS (Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima). OMS ivuga ko kunywa Shisha ntaho bitaniye no kunywa itabi ndetse ingaruka ku muntu wanyweye Shisha, ziruta iz'uwanyweye itabi. Shisha ngo ifite uburozi bukomeye. Kuri uyu wa Kane tariki 14/12/2017 ni bwo MINISANTE yasohoye itangazo rihagarika Shisha. 

Shisha

Mu tubari two muri Kigali , Shisha yari mu bikunzwe cyane

Kubw'izo ngaruka mbi ziterwa na Shisha, guhera kuri uyu wa Gatanu tariki 15/12/2017, Shisha ntabwo yemewe mu Rwanda nkuko MINISANTE yabitangaje mu itangazo ryateweho umukono na Minisitiri w'Ubuzima, Dr Diane Gashumba.  Ubusanzwe Shisha ni imvange y'ibinyabutabire itanga umwotsi ukururwa hifashishijwe igikoresho bita “hookah”. 

Ubushakashatsi bwakozwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (World Health Organisation/Organisation mondial de la santé) bwagaragaje ko umuntu ukurura umwuka w’itabi rya Shisha mu gihe kingana n’isaha agereranywa n’uba anyweye amasegereti  (cigarettes) hagati ya 100 na 200 bikaba byaragarutsweho na The Guadian mu nkuru yayo “Smoking shisha: how bad is it for you?”.

KANDA HANO USOME INGARUKA ZITERWA NA SHISHA

Shisha ni itabi riba rifite impumuro y’imbuto zinyuranye. Urinywa akurura umwuka yifashishije umugozi uba ucometse ku ruhombo riba riturukamo ariko ryabanje kunyura mu mazi. Ibi bikorwa hanifashishijwe n’ikara ricanwa ku mutwe w’uru ruhombo. Ni itabi ryari rikunzwe n'abatari bacye cyane cyane urubyiruko. Bamwe mu banywa Shisha, ngo bayikundira impumuro nziza igira.

Dr Diane Gashumba ni we wateye umukono kuri iri tangazo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Bobo 6 years ago
    Imana ishimwe kuba mvuye kuri shisha rwose.
  • 6 years ago
    Batubabarire bace na mukorogo,abantu batangiye kwiyica impu zabo barasa nabi cyane hazakurikiraho cancer y uruhu bumirwe,minisante uri he?





Inyarwanda BACKGROUND