RFL
Kigali

Pedro Someone agiye kumurika album ya mbere y'indirimbo 13 mu gitaramo yatumiyemo Ama G

Yanditswe na: Editor
Taliki:25/11/2017 10:35
2

Tariki 24/12/2017 ni bwo Pedro Someone azamurika album ye yise 'Gira neza wigendere' mu gitaramo yatumiyemo abahanzi banyuranye barimo n'umuraperi Ama G The Black.



Niyigena Jean Pierre uzwi nka Pedro Someone ufatanya ubuhanzi no kuvura abarwayi dore ko ari umuforomo, yabwiye Inyarwanda ko yatumiye umuraperi Ama G The Black mu gitaramo azamurikiramo album ye ya mbere. "Sinari kumushyira kuri Affiche tutarabyumvikanyeho pe, namusanze iwe turavugana turabirangiza".

Image result for Ama G amakuru

Ama G yatumiwe mu gitaramo cya Pedro Someone

Usibye Ama G, mu bandi Pedro Someone yatumiye harimo na Barafinda ufatwa nk'umunyarwenya. Iki gitaramo kizabera mu karere ka Kamonyi muri Salle yitwa Girimpuhwe i Kigese kuva saa cyenda z'amanywa kugeza saa kumi n'ebyiri z'umugoroba. 

Pedro Someone yadutangarije indirimbo 13 zigize album ye ya mbere agiye kumurika. Muri zo izifite amashusho ni: Umwaka urarangiye, Happy new year, Umugore mwiza, Ni wowe, Tubyumve kimwe na Umpumurize. Izindi zitarakorerwa amashusho ni; Umunzani, Uranyemeje, Mariam, Ngushimire, Ndagukunda, Uri uwambere n'Impeta. 

Image result for Uzwi nka Pedro Someone amakuru

Umuhanzi Pedro Someone

Image result for Uzwi nka Pedro Someone

Pedro Someone afatanya umuziki n'umwuga w'ubuganga

REBA HANO 'UMUGORE MWIZA' YA PEDRO SOMEONE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • niyigaba 2 years ago
    Nukuri uwo musore njye nzaza kumushyigikira pe! Mumpe nimero ze naherutse amvura imvune sinarinzi ko ari numuhanzi iriya ndirimbo yitwa umugore mwiza cherie wanjye arayikunda pe
  • kamix2 years ago
    tukurinyuma pe turakwibuka udususurutsa mu karere kanyamasheke na rusizi uzagaruke


Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND