RFL
Kigali

TOUR DU RWANDA 2017: Areruya Joseph yegukanye agace ka Kigali-Huye

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:13/11/2017 10:19
0


Kuri uyu wa mbere tariki 13 Ugushyingo 2017 Tour du Rwanda 2017 yahagurutse kuri gare ya Kacyiru bagana mu karere ka Huye ku ntera ya kilometero 120.3 (120.3 Km).Areruya Joseph umunyarwanda ukinira Team Dimension Data yahize abandi mu gace ka Kilometero 120.3.



Nsengimana Jean Bosco ni we watwaye agace kabanziriza isiganwa kuri iki Cyumweru nyuma yo guhiga abandi akoresheje iminota itatu n’amasegonga 46 (3’46”) ku ntera ya kilometero 3.3. Mbere yo guhaguruka, Nsengimana Jean Bosco yagize ati:

Ni twe dufite mayo y’umuhondo bityo rero nidukorera hamwe nka Team Rwanda ntabwo abakinnyi ba Dimension Data na Tirol Cycling Team bayitwaka. Ndasaba bagenzi banjye ko baza kumfasha cyane kubuza andi makipe kuba yatuganza muri uyu muhanda kuko nk’abanyarwanda turanawuzi.

Abasiganwa bazamutse udusozi 3, utu dusozi bahuye natwo mu isaha ya mbere y’isiganwa (Runda, Kamonyi, Kivumu) n'agasozi ka Huye(Rwabuye-Musee) mu birometero 5 bya Nyuma.

Muri gare ya Kacyiru aho agace ka kabiri kahagurukiye

Muri gare ya Kacyiru aho agace ka kabiri katangiriye

Ikirango cya SKOL kigaragaza umukinnyi afashe urugendo

Ikirango cya SKOL kigaragaza umukinnyi afashe urugendo 

Amakipe yitegura guhaguruka

Amakipe yitegura guhaguruka

Abakzoi ba SKOL bahazindukiye kuko banafitemo ikipe ya Benediction Club batera inkunga

Abakozi ba SKOL bahazindukiye kuko banafitemo ikipe ya Benediction Club batera inkunga

Team Rwanda 2017 ni nayo ifite umwenda w'umuhondo mu gihe nta kipe iratwara akandi gace

Team Rwanda 2017

Team Rwanda 2017 ni nayo ifite umwenda w'umuhondo mu gihe nta kipe iratwara akandi gace

Nsengimana Jean Bosco yiyandikisha mbere yo guhaguruka kimwe n'abandi bakinnyi

Nsengimana Jean Bosco yiyandikisha mbere yo guhaguruka kimwe n'abandi bakinnyi

Magnell Sterling umutoza w'ikipe y'igihugu

Magnell Sterling umutoza w'ikipe y'igihugu

Bayingana Aimable uyobora ishyirahamwe ry'umukino w'amagare mu Rwanda (FERWACY) aganiriza Team Rwanda

Bayingana Aimable uyobora ishyirahamwe ry'umukino w'amagare mu Rwanda (FERWACY) aganiriza Team Rwanda

Nsengimana Jean Bosco niwe wambaye umwenda w'umuhondo (Yellow Jersey)

Nsengimana Jean Bosco niwe wambaye umwenda w'umuhondo (Yellow Jersey)

Benediction Club ikipe iterwa inkunga na SKOL Rwanda

Benediction Club ikipe iterwa inkunga na SKOL Rwanda

KURIKIRA UKO URUGENDO RUMEZE

Mbere y'uko abasiganwa binjira mu murenge wa Musambira muri Kamonyi, Hakiruwizeye Samuel wa Les Amis Sportifs de Rwamagana ari imbere n'intera y'iminota ibiri n'amasegonda 3 (2,3') hagati ye n'igikundi (Peloton)

Abasiganwa bageze mu Karere ka Muhanga, Hakiruwizeye Samuel ari imbere ariko igikundi cyatangiye kumwegera kuko harimo intera y'umunota 1'49".

Mu kumanuka asohoka mu mujyi wa Muhanga ancuncumuka Kabgayi, Hakiruwizeye Samuel ahise asiga igikundi (Peloton) asigamo iminota 3'2".

Mu kumanuka asohoka mu mujyi wa Muhanga ancuncumuka Kabgayi, Hakiruwizeye Samuel ahise asiga igikundi (Peloton) asigamo iminota 3'2".

Saa 12:00': Mbere yuko abasiganwa binjira mu Karere ka Ruhango, Hakiruwizeye Samuel igikundi kimaze kumwegera kuko hagati yabo harimo 1'20"

12h8': Mu ntangiriro z'Akarere ka Ruhango, Hakiruwizeye Samuel yasatiriwe kuko hagati ye n'igikundi harimo 1'17".

12:14' Hakiruwizeye Samuel amaze gushyiramo 1'22"

12h40': Mu karere ka Nyanza Hakiruwizeye Samuel bamaze kumwegera kuko hagati ye n'igikundi hasigayemo 1'2''

12h45': Hakiruwizeye Samuel bamaze kuko asigajemo amasegonda 53 (53'') hagati ye n'igikundi (Peloton).

12h50': Mu karere ka Nyanza ni ho bisa naho Hakiruwizeye Samuel agiye gutakaza umwanya wa mbere kuko hagati ye n'igikundi harimo amasegonda 19 (19").

13h02': Abasiganwa basigaje ibilometero 20 (20KM) kugira ngo bagere mu mujyi wa Huye. Hakiruwizeye Samuel aracyari imbere kuko hagati ye n'igikundi (Peloton) harimo amasegonda 34".

13h29': Hakiruwizeye Samuel ari imbere n'intera y'umunota 1' harabura ibilometero 10.

Areruya Joseph umunyarwanda ukinira Team Dimension Data yahize abandi mu gace ka Kilometero 120.3 Si ubwa mbere Areruya Joseph akoze iyi ntera kuko muri Tour du Rwanda 2016 nabwo yahabaye uwa mbere. Areruya Joseph yatangiye gusatira habura ibilometero 20 ugana i Huye kuko Hakiruwizeye Samuel yari akiri imbere kuva mu karere ka Kamonyi. 

Inkuru irambuye ni mu kanya

AMAFOTO: Saddam MIHIGO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND