RFL
Kigali

Nyuma yo gukorana na Vampino, Active bakoranye indirimbo n’umunya Tanzania Mwana Fa - YUMVE

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:9/11/2017 11:22
0


Mu minsi ishize ni bwo itsinda rya Active rigizwe na Dereck, Tizzo ndetse na Olivis berekeje muri Uganda aho bakoreye indirimbo yabo bakoranye na Vampino uyu wamamaye muri Uganda ndetse no gukorana n’abandi bahanzi ba hano mu Rwanda, kuri ubu iri tsinda ryamaze gushyira hanze indirimbo bakoranye na Mwana Fa.



Uyu Mwana Fa ni umuhanzi w’umunyatanzaniya umwe mu bahanzi beza Tanzania ifite. Uyu akaba yarakoranye na Active iri gukora cyane igamije kwagura muzika yabo mu karere ka East Africa mu rwego kuri ubu aba bahanzi bakaba bamaze gushyira hanze indirimbo ‘Go Mama’ iyi bakaba barayikoranye n’umuproducer umaze kubaka izina mu Rwanda kubera gukorera abahanzi banyuranye ukorera muri Uganda witwa Nessim.

Mwana Fa

Mwana  Fa wakoranye na Active 

Active ni bamwe mu basore bagaragaye mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ryabaga ku nshuro ya karindwi, ryarangiye begukanye umwanya wa munani ariko ntibawishimira.

UMVA HANO IYI NDIRIMBO 'GO MAMA' YA ACTIVE

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND