Muri iyi minsi mu binyamakuru binyuranye hano mu Rwanda hari kuvugwa inkuru z’abatekamutwe banyuranye bibasiye cyane ibyamamare muri muzika nyarwanda, aho abajura biba imbuga nkoranyambaga bamwe mu byamamare bakoresha bakazifashisha biba rubanda ibyabo. Utahiwe kuri ubu ni Oda Paccy.
Oda Paccy aganira na Inyarwanda yavuze ko yahuye n’ikibazo gikomeye. Yagize ati”Mu minsi ishoze nibwe telefone icyakora kuri ubu abantu batandukanye bakomeje kumbwira ko bagiye bohererezwa ubutumwa butari bwiza bumvuyeho, gusa nabimenye nyuma mbibazwa nabantu batari bazi ko nibwe telefone bituma nimero yibwe mpita nyireka ngumana imwe kuko nakoreshaga ebyiri.”
Oda Paccy atangaza ko ubusanzwe yakoreshaga telefone ebyiri, imwe muzo yakoreshaga ngo yaje kuyibwa icyakora ntiyihutira gukuzaho iyo numero naho uwayibye we yari agikomeje kuyikoresha agenda yandikira abantu banyuranye ubutumwa, yaba abo abwira amagambo atari meza cyangwa abo yaka amafanga. Aho uyu muhanzikazi yaziye kubimenya nkuko ngo abitangaza yaje guhita akuzaho uyu murongo wa telefone asigarana nimero imwe.
Oda Paccy
Usibye kuba baranyuze kuri telefone ye Oda Paccy avuga ko yibasiwe cyane n’abatekamutwe cyane bakoresha inkoranabuhanga cyane ko n’imbuga nkoranyambaga yakoreshaga zose bagiye bazinjiramo atabizi bakazikoresha ibyo bishakiye bityo kuri ubu akaba yarahisemo kuba avuye ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane facebook aha akaba yabwiye Inyarwanda.com ko magingo aya atari gukoresha facebook bityo ngo izo abantu babona zamwitiriwe si ize.
Aba batekamutwe bageze kuro Oda Paccy mu gihe mu minsi ishize hari hagezweho Muyoboke Alex, Charly na Nina, Nkusi Arthur nabandi bakomeje kugabwaho ibitero n’abatekamitwe biyita cyangwa bakiba imbuga nkoranyambaga z’ibyamamare bagamije kwiba no gucucura abantu utwabo.
TANGA IGITECYEREZO