RFL
Kigali

UKO MBIBONA: Ibintu 5 nshima mu gitaramo cya Aline Gahongayire n'ibindi 5 nabonye bibangamye

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:30/10/2017 9:06
3


Aline Gahongayire yamuritse album ye ya karindwi mu gitaramo yakoze kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Ukwakira 2017 mu Ubumwe Grande Hotel. Muri iyi nkuru ndabagezaho ibintu 5 byo gushima muri iki gitaramo n'ibindi 5 nabonye bibangamye.



Inkuru nk'iyi Inyarwanda.com tuyikora ku bitaramo bikomeye kugira ngo aho biba bitagenze neza, ubutaha bizasokorwe igihe abo bireba babona ari ngombwa. Ni inkuru iba ikubiyemo ibitekerezo by'umunyamakuru wacu n'uko aba yarabonye igitaramo. Nyuma yo kwitabira igitaramo Aline Gahongayire yamurikiyemo album ye nshya yise 'New Woman' igizwe n'indirimbo 11, reka mbagezeho ibyo nishimiye n'ibyo nanenze muri iki gitaramo.

Ibintu bitanu byo gushima mu gitaramo cya Aline Gahongayire

1. Umuziki wa Live na Band yiteguye bihagije

Muri iki gitaramo hacuranzwe umuziki wa Live. Abaririmbyi bafashije Aline Gahongayire ni bamwe mu baririmbyikazi bafite amajwi meza aho twavugamo uwitwa Gikundiro, Dorcas n'abandi.Aline ubwe avuga ko aba bakobwa bafite amajwi ateye ubwba. Abacuranzi nabo barimo uwitwa Dekilo uvuza ingoma ni bamwe mu bazwi cyane hano mu Rwanda bazobereye mu gucuranga umuziki wa Live. Aba bose wabonaga barabonye umwanya uhagije wo kwitegura iki gitaramo dore ko ntaho bigeze babusanya na Aline Gahongayire, ikintu buri wese yishimiye. 

2.Kuririmba wenyine nta wundi muhanzi bafatanyije

Aka ni agashya Aline Gahongayire yakoze dore ko mu bitaramo byinshi bikunze kubera hano mu Rwanda, usanga umuhanzi wateguye igitaramo aba yatumiye andi mazina aremereye kandi akabatumira ari benshi bikarangira nyiri igitaramo abuze umwanya uhagije wo gutaramira abaje mu gitaramo cye. Benshi bakunze kubinenga kuko usanga hatumirwa abahanzi badahinduka bivuze ko abatumiwe mu gitaramo cyabaye uyu munsi ari nabo uzasanga mu kindi kizaba ejo. Aline Gahongayire si ko yabikoze ahubwo ni we wenyine waririmbye muri gitaramo cye amara amasaha arenga abiri ari kuri stage.

3.Ubwitabire bw'abahanzi bagenzi be

Mu bitaramo binyuranye nkunze kujyamo usanga abahanzi badakunze kwifatanya na mugenzi wabo uba wateguye igitaramo, ahanini biterwa n'ubufatanye bucye, ishyari no kutishimira iterambere rya mugenzi wabo tutanibagiwe hari uba yanze kubatumira. Mu gitaramo cya Aline Gahongayire siko byagenze ahubwo hari abahanzi benshi bakora umuziki wa Gospel aho twavugamo; Tonzi, Israel Mbonyi, Dominic Ashimwe, Rev Kayumba, Serge Iyamuremye, Aime Uwimana, Kavutse Olivier, Diana Kamugisha, Phanny Wibabara, Brian Blessed, Guy Badibanga, Pastor Gaby, Liliane Kabaganza n'abandi. 

4.Gutumira abahanzi bakora umuziki usanzwe (secular)

Ni ibitaramo bicye by'abahanzi ba Gospel usanga biba byatumiwemo abahanzi bakora umuziki usanzwe bamwe bakunze kwita umuziki w'isi. Ibi ariko mbona biba bidakwiriye ahubwo aba bahanzi baba bakwiriye kwerekwa urukundo bagatumirwa, Imana kuko ari yo ihindura, hari igihe bazakorwaho bakaba batangira guhimbaza Imana bikabera umugisha wa wundi uba warabatumiye kumva ubutumwa bwiza. Mu gitaramo cya Gahongayire hari abahanzi banyuranye bakora umuziki usanzwe aho twavugamo; Butera Knowless n'umufasha we Producer Ishimwe Clement, TMC wo muri Dream Boys, umuraperi Ama G The Black n'abandi. 

5. Gushimira abantu ukibuka n'uwakwandikiye indirimbo

Aline Gahongayire yakoze ikintu mbona abahanzi bose bakwiriye kumwigiraho kuko akenshi usanga bakirengangiza nkana ahanini babitewe nuko baba badashaka gutakaza ikuzo imbere y'abakunzi b'umuziki wabo. Aline Gahongayire yashimiye abantu bose bamubaye hafi yaba mu buzima busanzwe ndetse no mu muziki. Yashimiye producer Clement, ashimira umunyamakuru Steven Karasira wamwakiriye bwa mbere muri studio, ashimira INYARWANDA ku mikoranire myiza n'abandi, ashimira Aime Uwimana, ashimira ababyeyi be n'abandi. 

Aline yashimiye Issa Noel wamwandikiye zimwe mu ndirimbo ze

Mu bo yashimiye kandi harimo abamwandikiye indirimbo barimo Guy Badibanga na Issa Noel Karinijabo. Ageze kuri Issa Noel, Aline yavuze ko yamukomeje cyane ubwo yari yafashe umwanzuro wo kuva mu muziki,nuko Issa amwemerera kumwandikira indirimbo kugira ngo ibimurimo bihembure imitima ya benshi. Abahanzi benshi usanga indirimbo zabo ziba zaranditswe n'abantu batazwi bitewe nuko aba bahanzi baba batifuza kubatangaza, iyi myumvire ariko mbona ishaje ahubwo bari bakwiriye kuba abanyamwuga ndetse bakamenya ko Imana yatanze impano zinyuranye, ushobora kuba ufite impano yo kuririmba ijwi ryiza ariko utazi kwiyandikira indirimbo, undi nawe ashobora kuba azi kwandika ariko atazi kuririmba, abo bose iyo bashyize hamwe bakora ikintu gikomeye. 

Ibintu bitanu byo kunengwa mu gitaramo cya Aline Gahongayire

1. Gutumira abantu bacye

Abantu bari mu gitaramo cya Aline Gahongayire ni nka 300, kuri njye mbona yaratumiye abantu bacye na cyane ko cyari igitaramo ateguye nyuma y'igihe kinini yari amaze atumvikana. Njye numva yari gutumira inshuti ze za hafi nkuko yabikoze ariko akemerera n'abakunzi b'ibihangano bye batatumiwe kwinjira bitabagoye. Nabibutsa ko kwinjira byasabaga kuba warahawe ubutumire cyangwa se ukishyura ibihumbi 10 by'amanyarwanda. Bijyanye n'ahantu yakoreye igitaramo ubona abantu bari bahari bari buzuye salle, bivuze ko iyo bikorwa nkuko nabivuze haruguru yari gushaka ahandi hagutse akorera igitaramo. 

2. Kudashyigikira impano nshya

Iki kintu nzahora nkinenga ku bahanzi bakomeye bakora ibitaramo bikomeye ntibahe umwanya abana bakizamuka kabone nubwo babaha umwanya muto, gusa ku ruhande rumwe ndashimira Aline Gahongayire kuba mu baririmbyi yari afite hari harimo n'abafite impano ariko batari bamenyekana cyane, gusa ntibihagije kuko njye numva yari gushyiraho umwanya muto hakagira umwana uririmba muri iki gitaramo akaririmba ari wenyine, yaba ari impamba n'amahirwe adasanzwe yari kuba amuhaye mu muziki we. 

3. Ababyeyi ba Aline mu buryo bw'umwuka ntibaje muri iki gitaramo

Aline Gahongayire ni umwe mu bahanzi bakomeye mu muziki wa Gospel, bivuze ko igitaramo cye cyakagombye kwitabirwa n'abapasiteri benshi, gusa nararanganyije amaso mbonamo batatu gusa ari bo Pastor John Kaiga, Apotre Serukiza winjiye aba Protocol ntibamuhe icyubahiro kimugomba na cyane ko batari bamuzi na Pastor Hortense wigishije ijambo ry'Imana. Zion Temple ni itorero Aline Gahongayire yakoreyemo umurimo w'Imana igihe kitari gito, gusa aho yakoreye umurimo (Zion Temple mu Gatenga) nta mushumba numwe nabonye wifatanyije nawe muri iki gitaramo cy'amateka mu muziki we. Ibi nabyo biri mu byo nabonye bitaragaragaye neza, njye numva ababyeyi mu buryo bw'umwuka b'umuhanzi runaka baba bakwiriye kwitabira igitaramo cye. 

4. Inzoga ahabereye igitaramo

Hano munyumve neza ntabwo abitabiriye iki gitaramo bahawe inzoga ahubwo icyo nenga ni uburyo ukinjira ahabereye iki gitaramo nyuma yo kurenga imeza werekaniragaho ubutumire, wahitaga ubona indi meza yateguweho ibinyobwa bitandukanye birimo; amazi, fanta ndetse n'amoko anyuranye y'inzoga. Mu bigaragara ntabwo ari Aline wari wabiteguye ahubwo ni Hotel yari irimo gucuruza ibicuruzwa byayo, gusa njye numva kuko hari habereye igitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana cyatumiwemo benshi mu bakristo batemera inzoga, Aline yari gusaba Ubumwe Grande hotel ibinyobwa bisembuye ntibicururizwe hafi aho. Impamvu mbona byari bibangamye nuko abantu bari mu gitaramo, uwashakaga icyo kunywa, yatumaga umukozi wa hotel wabaga uri hafi, akagenda akamuzanira akica icyaka, bivuze ko uwari kuba ashaka inzoga nawe yari kuyihabwa kuko nazo zari zihari. Mbona ubutaha Aline na Moriah Entertainment Group imutegurira ibitaramo bazagira icyo babikoraho.

5. Kwita Ama G na Knowless abakozi b'Imana

Ubusanzwe mu barokore, iyo uvuze umukozi w'Imana, benshi bahita bumva umupasiteri cyangwa undi muntu ufite umurimo runaka akora mu nzu y'Imana. Ugendeye kuri Bibiliya umukozi w'Imana ni umuntu ugabura ibyayo byejejwe, iyi ni nayo mpamvu ababwirizabutumwa ari bo bakunze kwitwa abakozi b'Imana. Aline Gahongayire ubwo yakiraga Ama G ndetse na Knowless Butera, yabise abakozi b'Imana mu gihe aba bombi basanzwe bakora umuziki usanzwe bamwe bakunda kwita umuziki w'isi. Icyagaragaje ko ibyo Aline yakoze byatunguye abantu benshi, abantu hafi ya bose bari muri iki gitaramo bahise baseka akivuga iryo jambo, abandi batangira kuryanirana inzara ubona batarimo kubivugaho rumwe. 

Mbere yo kwakira Ama G, Aline yaravuze ngo 'Umukozi w'Imana Ama G yaba yahageze?'

Aba bahanzi bashobora kuba bakorera Imana mu buryo abantu batazi ariko numva Aline Gahongayire atari akwiriye kuvugira mu ruhame ko Ama G ari umukozi w'Imana cyo kimwe na Knowless mu gihe iri zina Aline nawe abizi ko hari abo rikunzwe kwitwa mu buryo bw'umwihariko abo akaba ari abagabura/abamamaza inkuru nziza ya Yesu Kristo mu buzima bwa buri munsi. Si Aline Gahongayire ukoze ibi gusa ahubwo mu gihe gishize Israel Mbonyi nawe yise Riderman umukozi w'Imana abitangariza ku mbuga nkoranyambaga akoresha, icyo gihe hari bamwe bamugaragarije ko yakoze amakosa. Mbona umuhanzi ukomeye mu muziki wa Gospel atagakwiriye gukoresha iri zina mu buryo bwose yiboneye ahubwo niba ari ugushaka kubaha abantu bose, hazashakwa irindi zina ariko atari ukwita umuntu wese umukozi w'Imana, kuri njye ndabinenga.

Aline yashimiye Aime Uwimana umuhanzi w'icyitegererezo kuri benshi

Aline yashimiye umunyamakuru Steven Karasira wamwakiriye bwa mbere kuri radio

Knowless na Aline baririmbanye indirimbo 'Urukundo rw'Imana'

Igitaramo kitabiriwe n'abantu biganjemo abatumiwe

KANDA AHA UREBE ANDI MAFOTO YO MURI IKI GITARAMO

REBA HANO 'NI NDE WATUBUZA' YA ALINE GAHONGAYIRE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Didy6 years ago
    Turashimira Aline kubw,umurimo Imana ikomeje kumukoresha Imana imuhe imigisha. then ndasaba umuntu wamfasha akandangira akazi. ndi umu mama w,Abana 2. nize management. nukuri mumfashe pe.birankomereye. Imana ibahe imigisha phone ni:0782840000.murakoze
  • kundwa6 years ago
    Kuba Aline yaravuze ngo Amag ni umukozi wimana, ntago byakabaye ikibazo, kuko habaho imana nyinshi, wenda akorera imana yirwanda cg iyahandi, ntago yigeze asobanura imana akorera iyariyo.
  • Shanique6 years ago
    Ibaze rwose abantu turagowe wowe Uzi uteko Knowles na na AMAG the black Atari abakozi ni Mana nyamara twihaye Gusesengurira Imana mbona hari abo bizakoraho, Guca Imanza sibyiza nukuri, Ababyeyi be kuba bataje Ntago ari ikibazo ahubwo kuki bataje??? Do u know Emergency case???? Bahuye nimpamvu itunguranye, Inzoga ntekereza nezako Aline atariwe waziguze Jyewe mbona Aline ari umukozi w'Imana nkimpano kubera Ntamarangamutima agora, ntaguca imanza nkababapastor Birirwa bigize ba Malia ndabutashye Aline keep it up KBS lv u!!!!!





Inyarwanda BACKGROUND