RFL
Kigali

FRANCE: Nyuma yuko ibyo kuza mu Rwanda byanze Daniel Ngarukiye yageneye impano abakunzi be

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:26/10/2017 17:14
1


Daniel Ngarukiye ni umuhanzi w’umunyarwanda akaba umwe mu bamamaye mu gucuranga ibikoresho gakondo, kuri ubu yibera mu gihugu cy’u Bufaransa hamwe n’umuryango we, mu minsi ishize uyu muhanzi yatangaje ko agiye kuza mu Rwanda aho yagombaga gutaramira, icyakora uru rugendo rukaba rwaraje gupfa ku mpamvu atatangaje.



Daniel Ngarukiye yari yaratangarije Inyarwanda.com ko agomba kuza mu Rwanda mu mpera z’uyu mwaka wa 2017, aho yagombaga gukora ibitaramo binyuranye icyakora kuri ubu yamaze gutangaza ko iyi gahunda yahindutse bitunguranye kandi bitamuturutseho, akaba yahisemo guha impano y’indirimbo abakunzi ba muzika ye.

ngarukiye

Iyi ndirimbo Daniel Ngarukiye yahaye abakunzi be nk’impano yayise ‘Uru rukundo’ ikaba indirimbo yakorewe na Producer Didier Touch uyu akaba umusore utunganya umuziki w’umunyarwanda uba ku mugabane w’Uburayi. Ni indirimbo uyu mugabo yashyize hanze mu rwego rwo kwisegura ku bakunzi be yari yijeje gutaramira mu mpera z’uyu mwaka gusa bikaba byarapfuye.

UMVA HANO IYI NDIRIMBO NSHYA YA DANIEL NGARUKIYE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Rachel6 years ago
    Uyu mu tipe numuhanga cyane





Inyarwanda BACKGROUND