RFL
Kigali

Madamu Jeannette KAGAME yatangije ihuriro rya 10 ry’Umuryango ‘Unity Club Intwararumuri’-AMAFOTO

Yanditswe na: Innocent Muvunyi
Taliki:26/10/2017 18:10
0


Abanyamuryango ba ‘Unity Club Intwararumuri’ ku mugoroba wo kuri uyu wa kane, batangiye ihuriro rya 10 rigomba kumara iminsi ibiri. Ku munsi wa mbere, abitabiriye iri huriro bararebera hamwe gahunda y’imyaka irindwi bazagenderaho



Atangiza iri huriro, Madamu Jeannette Kagame umufasha wa Perezida w'u Rwanda nyakubahwa Paul Kagame, yavuze ko urugendo abanyarwanda bakoze n’amateka yabo atandukanye byabahaye guhuza maze bakora Ubudasa bubumbye u Rwanda.

Madamu Jeannette Kagame yongeyeho ko abagize iri huriro bongeye guhura ngo bishimire ko amatora yagenze neza, Abanyarwanda bakongera kubona Ubudasa. Yanahaye kandi ikaze abanyamuryango bashya binjiye muri Unity Club aribo baminisitiri 18 baherutse kwinjira muri guverinoma. Yagize ati:

Ndifuza kandi guha ikaze abanyamuryango bashya 18 twungutse mu minsi ishize. Muri amaboko yiyongereye, muzanye imbaraga nshya, ngo dukomeze twiyubakire u Rwanda twifuza. Twishimiye kubakira rero no gufatanya namwe mwese mu njyana yacu nziza yo gutwara urumuri rumurikira Abanyarwanda.....'

Jeannette Kagame

Mme Jeannette KAGAME afungura ihuriro rya 10 rya Unity Club Intwararumuri

Madamu Jeannette Kagame

Abanyamuryango ba Unity Club bitabiriye ihuriro rya 10

Umuyobozi wungirije wa Unity Club Monique Nsanzabaganwa, yabwiye abanyamakuru ko impamvu y’amahuriro akorwa ari uguhuza abayobozi bakaganira ku kibazo kiba gikomereye ubumwe bw’abanyarwanda hagakorwa ubuvugizi no gufata ingamba zo kugikemura ariko kandi hakaba n’ibiganiro bigamije kubaka imbere hazaza.

Avuga ku mwihariko w’ihuriro ryo ku nshuro ya cumi rifite insanganyamatsiko igira iti 'Ubudasa bw'u Rwanda mu cyerekezo twahisemo', Mme Nsanzabaganwa yavuze ko ari ukurebera hamwe gahunda y’imyaka irindwi. Yagize ati:

Muzi ko turi mu gihe gishya, tumaze kwitorera nk’abanyarwanda, Perezida wacu twarongeye tumuhundagazaho amajwi menshi, atangiye ikivi cy’imyaka irindwi iri imbere, tukavuga rero nka Unity Club, nk’abanyamuryango kandi nk’abayobozi bamwegereye mu buryo burushijeho, kandi ni n’umunyamuryango wacu w’icyubahiro, ese mu nshingano dufite twebwe z’ubumwe bw’abanyarwanda nk’inkingi y’iterambere rirambye, tugiye gukora iki muri iyo myaka irindwi. Nicyo turi kwiga, umushinga wa strategic plan,…’

Abagize ‘Unity Club’, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane barakomereza ibiganiro mu muhezo barebera hamwe gahunda zizibandwaho mu myaka irindwi iri imbere.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa gatanu, iri  huriro rizakomeza haba ibiganiro nyungurana bitekerezo bizanitabirwa na Nyakubahwa perezida wa Repubulika akaba n’umunyamuryango w’icyubahiro wa Unity Club. Unity Club ni umuryango washinzwe mu 1996 na Mme Jeannette Kagame ukaba uhuriza hamwe abayobozi bagize guverinoma, abahoze mu nzego nkuru batagikoramo n’abafasha babo.

Jeannette Kagame

Madamu Jeannette Kagame umuyobozi wa Unity Club

Ngirente

Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente Edouard nawe yari ahari






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND