RFL
Kigali

Muri 1967 Ernesto Che Guevara yarishwe: bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:9/10/2017 9:55
0


Uyu munsi ni kuwa 1 w’icyumweru cya 41 mu byumweru bigize umwaka tariki 9 ukwakira ukaba ari umunsi wa 282 mu minsi igize umwaka hakaba habura iminsi 83 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1874: Ihuriro mpuzamahanga ry’amaposita ryarashinzwe, nyuma y’amasezerano y’I Berne arishyiraho.

1592: Mu bihugu by’u Butaliyani, Pologne, Portugal, na Espagne, uyu munsi nti ubaho muri uyu mwaka bitewe n’uko aribwo batangiye gukoresha ingengabihe ya Gregoire.

1962: Igihugu cya Uganda cyabonye ubwigenge ku bwongereza gihita cyemererwa no guhagararirwa mu muryango wa Commonwealth.

1967: Nyuma y’umunsi umwe afashwe, Ernesto Che Guevara wamenyekanye cyane mu guharanira impinduka mu bihugu bya Amerika y’epfo, yarishwe nyuma yo gushinjwa gutangiza impinduramatwara muri Bolivia.

2006: Igihugu cya Koreya ya ruguru cyatangiye ibikorwa byiswe iby’ubushotoranyi ubwo cyarengaga ku masezerano kigakora igeragezwa ry’ibisasu byacyo bya kirimbuzi.

Abantu bavutse uyu munsi:

1900:Joseph Friedman, umuvumbuzi w’umunyamerika, akaba ariwe wavumbuye imiheha ya plastique ni bwo yavutse, aza gutabaruka mu 1982.

1906: Leopold Sedar Senghor, umusizi akaba n’umunyapolitiki akaba yarabaye perezida wa mbere wa Senegal ni bwo yavutse aza gutabaruka mu 2011.

1940: John Lennon, umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo akaba yaranatunganyaga indirimbo z’amajwi w’umwongereza wamenyekanye mu itsinda rya The Beatles ni bwo yavutse aza kwitaba Imana mu 1980.

1950:Jody Williams, umunyamerikakazi wagiye aharanira cyane ihagarikwa ry’ibisasu bya mine akaza no kubiherwa igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel ni bwo yavutse.

1964Guillermo del Toro, umuyobozi, umwanditsi n’umushoramari wa filime w’umunyamerika ufite inkomoko muri Mexique ni bwo yavutse.

1966: David Cameron, minisitiri w’intebe w’ubwongereza ni bwo yavutse.

1969Steve McQueen, umuyobozi, umwanditsi akaba n’umushoramari wa filime w’umwongereza ni bwo yavutse.

1977Yaki Kadafi, umuraperi w’umunyamerika wamenyekanye mu itsinda rya Outlawz ryashinzwe na Tupac ni  bwo yavutse, aza kwitaba Imana mu 1996.

1978: Nicky Byrne, umuririmbyi w’umunya Ireland akaba anakina umupira w’amaguru wamenyekanye mu itsinda rya Westlife ni bwo yavutse.

1978: Juan Dixon, umukinnyi wa basketball w’umunyamerika ni bwo yavutse.

1979: Alex Greenwald, umuririmbyi, akanatunganya indirimbo z’amajwi akaba n’umukinnyi wa film w’umunyamerika wamenyekanye mu itsinda rya JJAMZ ni bwo yavutse.

1992: Tyler James Williams, umuraperi akaba n’umukinnyi wa film w’umunyamerika ni bwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1967: Che Guevara, impirimbanyi y’impinduka akaba umwanditsi w’ibitabo ndetse akaba yari n’umuganga w’umunya Argentine yaratabarutse ku myaka 39 y’amavuko.

1968: Pierre Mulele, umunyapolitiki wari warigometse ku butegetsi bwa Kongo yitabye Imana ku myaka 39 y’amavuko.

2012: Sammi Kane Kraft, umukinnyikazi wa film w’umunyamerika yitabye Imana ku myaka 20 y’amavuko.

Iminsi mikuru yizihizwa uyu munsi:

Uyu munsi ni umunsi mukuru w’abatagatifu Denis, Dionysius, Ghislain, na Yohani Leonaldi.

Uyu munsi ni umunsi mpuzamahanga wahariwe amaposita ku isi (World Post Day).






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND