Gerard ni izina ryatangiye gukoreshwa mu Bwongereza mu gihe cya Norman Conquest. iri zina risobanura ‘Umwambi ukomeye’ ururimi rikomokamo ni ikidage. Uyu munsi kandi kiliziya gatolika yizihiza mutagatifu Gerard.
Imiterere ya ba Gerard
Gerard akunda kuyobora, ni umunyembaraga kandi agira intumbero mu buzima bwe ku buryo icyo ashatse agikurikirana kugera akigezeho. Ntapfa gushimishwa n’ikibonetse cyose, yihagararaho kandi ntakunda umuntu umukinisha. Akunda umurimo, nta buryarya agira kandi ni indahemuka. Akunda kubaha abantu ariko abo babana buri munsi abagiraho amahane kandi aba ashaka ko abantu bumva ibintu nk’uko nawe abyumva. Ntakunda kugira impuhwe, ntiyihangana kandi agira amahane kandi yanga ibintu bishobora gutuma atakaza igihe nta mpamvu ifatika ibiteye.
Akunda gukora imishinga minini ku buryo imutwara imbaraga nyinshi gusa iyo byose bitagenze uko abishaka ararakara cyane. Yanga akarengane ku buryo ashobora no kurwana igihe yarenganye cyangwa hari undi muntu we wa bugufi urengana. Iyo akiri umwana, Gerard aba akunda umuryango we cyane ndetse akurana indangagaciro yakuye mu muryango kuko muri we ibyo yigiye mu muryango we ni byo abona nk’umurongo mwiza mu buzima. Guhera akiri umwana, Gerard aba akunda gufata inshingano igihe biri ngombwa kandi ababyeyo nabo bamugirira icyizere.
Ibyo Gerard akunda
Gerard akunda kubana n’abantu bose amahoro mbere ya byose. Akunda ibintu bisa neza n’abantu beza ku mubiri cyangwa mu migaragarire. Kuri we, akunda abantu bagira isuku, bakorera ku gihe kandi b’abahanga. Aba yumva yagira abantu bamuhora hafi cyane cyane abo mu muryango we, ntiyiyoberanya ngo yigaragaze uko atari. Niba yishimye arishimye kandi niba ababaye arababaye. Ni indahemuka mu rukundo kandi ntakora amanyanga. Akunda ibijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe, icungamutungo, guteka, imideli cyangwa kubaga inyama.
Bamwe mu byamamare bitwa izina Gerard
Gerard Pique, ku myaka 30 ni umukinnyi wa football ndetse ni umugabo wa Shakira, yafashije ikipe ya Espagne kwegukana igikombe cy’isi muri 2010
Gerard Depardieu afite imyaka 68 y’amavuko ni umukinnyi wa filime ukomoka mu Bufaransa ndetse yegukanye ibihembo bitandukanye
Gerard Way, afite imyaka 40 ni umuririmbyi wa pop akaba aririmbira muri band yitwa My Chemical Romance.
TANGA IGITECYEREZO