RFL
Kigali

Miss Rwanda Iradukunda Elsa yasuye ishuri rya VTC Mpanda mu karere ka Ruhango–AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:4/09/2017 10:03
0


Miss Rwanda 2017 Elsa Iradukunda nkuko byari biteganyijwe kuri gahunda ye yise Made in Rwanda tour kuri uyu wa gatandatu tariki 2 Nzeri 2017 yerekeje mu karere ka Ruhango aho yasuye ishuri VTC Mpanda biga imyuga bakanakora ibintu binyuranye bijya ku isoko.



Ibyo abanyeshuri biga muri iki kigo bakora biva mu bubaji, ubudozi, gusudira n’ibindi. Miss Rwanda Iradukunda Elsa yeretswe ibikorwa bitandukanye bikorwa n’abanyeshuri bahiga kandi bitanga umusaruro ndetse bikunzwe ku isoko.

Miss Iradukunda Elsa yishimiwe n’urubyiruko rwiga VTC Mpanda cyane cyane abana b’abakobwa banafashe umwanya akabaganiriza yibanda kubashimira ko bahisemo neza kwiga imyuga anababwira kandi ko icyo wakwiga cyose wagishyizemo umwete cyakugeza kure, anabibutsa ko iterambere aho rigeze imyuga itari iy’abafite ingufu gusa ahubwo bisaba ubushake gusa kuko nawe yacishijemo agakoraho.

Mubyashimishije Miss Iradukunda Elsa ni gahunda ikigo gifite yo kwihaza mu bikenewe ndetse ariko ikanatekereza ku isoko riri hanze rikeneye ibintu bakora kandi bakomeza no kwerekana ibyiza by’ibyakorewe mu Rwanda kimwe n’ubuziranenge bwabyo cyane ko ugikubita amaso ibikorwa abo bana bakora utapfa guhita wibwira ko ari ibyabo.

Umuyobozi wari uhagarariye ikigo yatangaje ko yanezejwe no gusurwa na Nyampinga cyane ko nubwo ari byiza gusurwa n’umuntu nkawe ariko nanone bifasha urubyiruko kubona ko ibyo biga ari iby’agaciro.

Nyuma ya Ruhango Miss Rwanda Iradukunda Elsa arakomereza mu ntara y’Iburasirazuba ku wa gatandatu tariki 9 Nzeri 2017.

REBA AMAFOTO:

miss rwandamiss rwandaMiss Iradukunda Elsa yaganiriye n'abanyeshurimiss rwandaMiss Elsa Iradukunda yaganiriye n'abayobozi b'iki kigomiss rwanda

 miss rwandamiss rwandamiss rwandamiss rwandamiss rwandamiss rwandamiss rwandaMiss Rwanda yeretswe ibikorerwa muri iki kigo

AMAFOTO: Miss Rwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND