RFL
Kigali

NYAMATA:Meddy yashimishije ibihumbi by’abakunzi b'umuziki bitabiriye igitaramo Mutzig Beer Fest-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:2/09/2017 23:45
13


Umuhanzi Meddy amaze iminsi ageze mu Rwanda aho yaje mu gitaramo Mutzig Beer Fest uyu muhanzi nyuma y’imyaka 7 ataririmbira ku butaka bw’u Rwanda yazanywe n’ikinyobwa cya Mutzig mu gitaramo bise Mutzig Beer Fest cyabereye i Nyamata muri Golden Tulip kuri uyu wa Gatandatu tariki 2 Nzeri 2017.



Kuri iyi Hotel hatatse amabara y’umweru n’umutuku hicaye ababukereye n’amatara akwereka ko habaye ikirori, umuziki mwinshi abantu babyina gake gake bategereje ko abahanzi bagera ku rubyiniro ari nako banywa Mutzig nk’ikinyobwa cyabazaniye Meddy wari umaze imyaka 7 atabataramira bitewe nuko yiberaga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. 

Meddy byari byitezwe ko agera ku rubyiniro saa yine zuzuye siko byagenze kuko yabanjirijwe n’abana biga umuziki ku Nyundo bamucurangiraga, aba babanje gushyushya abantu muri muzika icuranze dore ko hari havuyeho aba Djs bahawe umwanya wo kwigaragaza muri iki gitaramo.

Abantu bari bafite amatsiko menshi ubona bategereje kongera kubona Meddybagipfa kumuca iryera basimbukiye mu bicu bikubitana n’umubare wabo nawo utubutse. Ngabo medard cyangwa Meddy nk’izina yamamariyeho muri muzika yinjiriye abyina  mu ijambo rimwe ati “Muraho?”. Akimara kuramutsa abafana be Meddy yatangiranye n’indirimbo Inkoramutima abantu si ukurira intebe ngo babashe kubona uyu muhanzi bivayo.

Nyuma y’inkoramutima Meddy yakurikijeho ‘Akaramata’ nyumayayo ahita afata gitari atangira kwicurangira indirimbo ye ‘Ese urambona’ ubuhanga mu ijwi ndetse no kuririmba neza byaranze Meddy muri iki gitaramo.ageze ku ndirimbo ye yakoze cyera yitwa ‘Amayobera’ Meddy yahinduye ibintu yongera guhagurutsa imbaga yari yaje kumureba barayibyinana biratinda dore ko nawe yanyuzagamo akayibyina.

Meddy wari witwaje ababyinnyi  yageze ku ndirimbo ye ‘Mubwire’ bahita bazamuka ku rubyiniro si ugucinya umudiho biratinda.meddy amaze kumva umurindi w’abafana yagize ati ‘Ibyo mushaka byose niteguye kubikora nonaha. Nyuma yo gushimisha abafana mu ndirimbo nyinshi Meddy yongeye kwerekana ubuhanga mu kuririmba ndetse anerekana ko ari umwe mu bahanzi nyarwanda bakunzwe kurusha abandi.

MU MAFOTO KURIKIRA UKO IKI GITARAMO KIRI KUGENDA:

meddymeddymeddymeddymeddyUko amasaha yigira imbere abafana bari kwiyongerameddymeddymeddymeddyNyamata hatatse neza ku buryo bubereye ijishomeddymeddymeddymeddyUrebeye inyuma ahari kuvangirwa amajwi ni uku byifashemeddymeddymeddymeddyMakumba Band ni yo yabanje ku rubyiniromeddyIbyo kurya nta kibazo na kimwemeddymeddymeddyIcyo kunywa nta kibazo kirimomeddyMc Ange umwe mu bayoboye iki gitaramomeddymeddyAba djs bari mu basusurukije abantumeddymeddymeddymeddymeddymeddymeddy

Abafana bari mu munyenga wa muzikameddymeddymeddymeddyMc Uncle Austin na Mc Ange nibo bayoboye ibirorimeddymeddymeddyAba Djs babanje gususurutsa abafana meddy

meddymeddyBand yavuye muri Kenya yakanyujijehomeddymeddymeddymeddymeddymeddymeddyNkusi Arthur umwe mu bihumbi byari byaje kwirebera MeddymeddymeddymeddymeddymeddyAbafana mu byishimo bamwe bashaka agafoto k'urwibutsomeddyBamwe mu bakobwa bahaga abantu icyo kunywameddymeddymeddy

Abantu bakubise buzura ahabereye iki gitaramo

meddyMeddy agiye kujya ku rubyiniromeddymeddymeddymeddymeddymeddymeddymeddymeddymeddymeddyMeddy yabyiniye abafana bemeddyMeddy yacurangiye gitari abari baje kumureba

AMAFOTO: Ashimwe Constantin-Inyarwanda Ltd

REBA VIDEO Y'UKO BYARI BIMEZE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Peace Funny6 years ago
    umusore ubereye kuba umunyarwanda" ndi umunyarwanda" ntabichene nibikufi byuzuye ijosi namaboko nta bikabyo. u are the best Meddy keep it up!!
  • Son6 years ago
    Ndabyemeye wamutipe agura abanyamakuru ngo bamuvuge neza ...iyi niyo concert iciriritse nabonye mumitegurire, mubwitabire (ati ibihumbi hhhhh) , no mumiririmbire ya meddy yariri hasi cyane , ko utavuze igihe yahagaze yananiwe kugendana na band ikindi ukuntu yari yambaye rwose yasuzuguye abafana be........inyarwanda mujye mugerageza ku reporting mutabogamye natwe tuba twabibonye tuzajya tubanyomoza mutayinyonga gsaa
  • Jo6 years ago
    MEDDY yararyubatse % Imana igukomeze muri byose . abanyeshyari pole noneho murakurura umunywa muwerekezahe !!!!!! Umwana wicisha bugufi arabameje . Muhite mufunga iyo minywa yanyu
  • Emily6 years ago
    Son we ntabwenge bwawe.kuva navuka nabonye umuhanzi.yarakoze kbsa.meddy we uzajye no mu ijiru maze.
  • Woaw6 years ago
    Meddy u are the best in county! Watwemeje,urabyumva kbsa twakuye ingofero.nakunze ukuntu waje nta bikabyo,wambaye neza kdi uberewe,biri simple ariko byiyubashye. Imana ikomeze ikwagure cyane,iguhe imigisha.
  • Karenzi6 years ago
    @son.nkawe wiyise son ntasoni?? Iryo shyari niryo ryakuzinduye aha,rigatuma urara udasinziiye??umutima wawe uranuka kavisa. Meddy yabemeje mwese muhinda imishyitsii,so stop it.
  • Tina6 years ago
    ark abantu mwabaye mute ?? Niba ushaka kuvuga ikintu nabi ntugacommentinge ujye ubishyira kuri site yawe inyarwanda rata mwakoze Meddy nawe turamushyigikiye kdi rwose twaramukumbuye cyane thx.
  • KENNY6 years ago
    SON Uri umwe mubantu mbonye bambabaje cyane kuko nkurikije ibyo wanditse hano nkareba nibyo twese twiboneye binyeretse uko uteye bityo rero nutisuzuma neza ngo wisubiremo mumutima wawe uzarinda uva kuri iyi si ntakikunejeje. IMANA IKUGENDERERE.
  • Yves6 years ago
    Meddy congz iyi performance yaragahebuzo
  • 6 years ago
    NTACO YAKOZE YARIRMBIYE ABASINZE JUST YUKO ABANTU BALI BAMUKUMBUYE UZAMUHE PLATFORM NKIYO THE BEN YALILIMBIYE KWITA IZINA TUZAREBE YOU CANT COMPARE THE 2 BEN IS TALENTED FOR MEEDY NI BAND YABIKOZE MUZABAZE IRIYA BAND KUKO IZI WHO IS TALENTED KANDI NABANYAMAKURU MUGABANYE GUKABYA IBI BYOSE TUBA TUBIZI
  • Emmy Benjamin6 years ago
    Guyz tujye twemera kd tuvugishe ukuri ntamarangamutima! ufashe igitaramo the best yakoze bwa mbere cya east african party nicyo yakoze 1week ago cyo twita izina ukabikompara nicya meddy ubona ko rwose ben amurenzeho!
  • h6 years ago
    wa mugani kuririmbira abasinzi ntako bisa
  • Kiki6 years ago
    Muri comments ndabonamo abantu babaswe nimashyari yebaweeeeeee mbega imitima yamunzwe ni nzangano muraho murahobagira meddy Ari guterimbere .





Inyarwanda BACKGROUND