RFL
Kigali

Nyuma yo gushaka umugabo Ciney yinjiye mu itangazamakuru, ese aka kazi azagafatanya n'umuziki?

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:30/08/2017 19:11
0


Umuhanzikazi Uwimana Aisha wamamaye ku izina rya Ciney, mu minsi ishize yakoze ubukwe, gusa kenshi umuntu iyo yubatse urugo agashaka usanga umugabo/umugore, ibijyanye n’imyidagaduro cyane noneho muzika asa n'ubishyize ku ruhande akabanza kwiyubakira. Byatumye tumwegera tumubaza ibijyanye n’aho ahagaze mu bijyanye n’imyidagaduro.



Uyu muhanzikazi Ciney mbere gato ko yubaka na nyuma yo kubaka yasaga n'uwitarukije muzika, icyakora mu kiganiro yahaye Inyarwanda.com yatangaje ko atigeze areka muzika ahamya ko n'ubu afite indirimbo nshya ziri muri studio. Ikindi kandi uyu muhanzikazi yatangaje ni uko akiri muri muzika nubwo muri iyi minsi yasaga n'utabirimo cyane.

ciney

Ciney kuri ubu ni umunyamakuru wa KFM mu kiganiro The Bigbumper

Usibye ariko nanone kuba agiye kugaruka mu muziki uyu muhanzikazi yabwiye Inyarwanda.com ko atigeze ajya kure y’imyidagaduro dore ko ubu yatangiye gukora kuri radiyo ya KFM iherutse kongera gufungura imiryango kuko yari yarafunze nyuma yo gutangaza ko nta mikoro bafite. Ciney yaherukaga gushyira hanze indirimbo nshya mu kwezi k’Ugushyingo 2016, bivuze ko ari hafi kumara umwaka wose adashyira hanze indirimbo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND