RFL
Kigali

Uyu munsi Kiliziya yizihiza ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya: bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:15/08/2017 7:02
1


Uyu munsi ni kuwa 2 w’icyumweru cya 32 mu byumweru bigize umwaka, tariki 15 Kanama, umunsi wa 228 mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi 137 ngo umwaka urangire. Kuri uyu munsi kandi Kiliziya gatolika yizihiza ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya, uyu munsi uzwi nka Assomption.



Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

1519: Hashinzwe Umujyi wa Panama,uherereye mu gihugu cya Panama.

1947: Igihugu cy’u Buhinde cyabonye ubwigenge bwacyo, cyibohora ingoyi ya gikoloni y’ubwami bw’Abongereza, u Buhinde bwahise bujya no mu muryango w’Ibihugu byakolonijwe n’Abongereza uzwi nka Commonwealth of Nations.

1947: Bwa mbere igihugu cya Pakistan cyabonye Umuyobozi Mukuru wari wahawe inyito ya Governor General, uyu ni uwitwa Muhammad Ali Jinnah warahiriye ahitwa Karachi ni nawe washinze iki gihugu.

1960: Igihugu cya Congo Brazaville cyatangiye kwigenga, kiva mu maboko y’Abakoloni b’Abafaransa.

1962: Uwitwa Henry John Burnett yishwe amanitswe, uyu niwe muntu wa nyuma wishwe amanitswe wo mu gihugu cya Scotland.

1963: Perezida Fubert Youlou yahiritswe ku butegetsi, nyuma y’iminsi itatu gusa ayoboye igihugu cya Congo.

1965: Itsinda ry’abaririmbyi bo mu njyana ya Rock rizwi cyane nka The Beatles bacurangiye kandi baririrmbira imbaga y’abafana igera ku bihumbi mirongo itandatu bari ku kibuga cya Shea Stadium muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu Mujyi wa New York. Iki gikorwa cyabaye imvano yo kuririmbira ku bibuga by’abahanzi ba Rock ibi bizwi nka stadium rock.

1971: Bahrain yabonye ubwigenge yigobotora ingoma ya gikoloni y’Abongereza.

1975: Uwashinze Repubulika ya Bangladesh uwitwa Sheikh Mujibur Rahman yicanywe n’abandi bo mu muryango we, bose biciwe muri Coup d’etat yakozwe n’abasirikare.

1999: Mu gihugu cya Algeria hakozwe ubwicanyi buzwi nka Beni Ounif massacre hafi y’umupaka w’iki gihuigu na Maroc, ubu bwicanyi bwahitanye abantu makumyabiri n’icyenda.

2007: Igihugu cya Peru cyakozweho n’umutingito ukomeye wari ku gipimo cy’umunani hagendewew ku bipimo bya Richter, wahitanye abantu bagera kuri Magana atanu na cumi na bane ukomeretsa abandi basaga igihumbi.

Bamwe mu bavutse uyu munsi

1195: Anthony of Padua, umutagatifu ukomoka muri Portugal yaravutse aza kwitaba Imana muri 1231

1769: Napoleon Bonaparte wabaye umwami w’abami (emperor) nibwo yavutse aza kwitaba Imana muri 1821.

1961: Ed Gillespie wabaye umujyanama wa Perezida George W. Bush.

1964: Melinda French Gates, umufasha wa Bill Gates, umwe mu baherwe bazwi cyane kuri uyu mubumbe.

1972: Ben Affleck, umukinnyi wa filime w’umunyamerika ni bwo yavutse.

1989: Joe Jonas wamenyekanye cyane mu itsinda The Jonas Brothers yari akuriyemo n’abavandimwe be 2 ni bwo yavutse

1990: Umukinnyi wa filime Jennifer Lawrence ni bwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi

1975: Clay Shaw, Umunyamategeko wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ni umwe mu bakoraga iperereza ku rupfu rwa Perezida John F. Kennedy.

2008: Vic Toweel, wari umukinnyi wa Box wo mu gihugu cya Afurika y’Epfo.

Iminsi mikuru yizihizwa uyu munsi:

Uyu munsi Kiliziya Gatorika yizihiza umunsi Mukuru w’ijyanwa mu ijuru rya Bikiramariya, Nyina wa Yezu uyu munsi uzwi nka Assomption.

Uyu munsi kandi Kiliziya yizihiza Mutagatifu Arnaud des Soissons, umurinzi w’abanyamuziki (patron des musiciens).






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Gogo6 years ago
    Mwibagiwe na Apotre Gitwaza,nawe yavutse uyu munsi!!!!





Inyarwanda BACKGROUND