RFL
Kigali

Ibyishimo kuri Umutare Gaby na Joyce Nzere bamaze kugera muri Australia

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:14/08/2017 9:02
3


Mu minsi ishize ni bwo Umutare Gaby yakoraga ubukwe na Joyce Nzere, aba bombi nyuma y’ubukwe babanje kuruhukira mu Rwanda ariko umugambi ari ukujya gutura muri Autralia aho n'ubusanzwe umufasha we asanzwe atuye.



Mu mpera z’iki cyumweru tuvuyemo ni bwo Umutare Gaby yagaragaje ibyishimo abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yishimira kuba ageze muri Australia, ibi byaje gushimangirwa nanone n’umufasha we wamuhaye ikaze muri iki gihugu we asanzwe yiberamo.

UMUTAREUmutare Gaby yagaragaje ko yageze muri Australia

Kugenda kw’aba bombi kwagizwe ibanga rikomeye dore ko Umutare Gaby atacyifuza ko itangazamakuru rikomeza kumenya ibijyanye na gahunda ze za buri munsi gusa akaba aherutse kubwira Inyarwanda.com ko ku bwe atacyiyumva nk’icyamamare anashimangira yuko iby'umuziki yamaze kubishyira ku ruhande.

UMUTAREUmutare Gaby yakiriwe n'umufasha we muri Australia

Umutare Gaby yakiriwe muri Australia n’umwe mu nshuti ze za cyera ndetse akaba n’umuhanzi umwe mu babaye mu itsinda rya Two 4 Real, Aidan T Kay nkuko yabimwandikiyte kuri Instagram nyuma yo kuza kumusura, Umutare Gaby nawe akamushimira kuba yamwitayeho akamuha ikaze mu gihugu cya Australia.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • SK6 years ago
    Aliko nkibi muba mutubwira bitumaliye icyi?ese ubundi aba nibantu cyi ? bashinzwe icyi mu gihugu ? Aliko mumbabalire nuko jye ntabazi sinzi nicyo bakora
  • WaP6 years ago
    Hahh benewacu ntibapfa gusobanukirwa neza ibyo aribyo.
  • umutoni6 years ago
    niba utamuzi abandi turamuzi ntago ibyushaka kumva aribyo bazajya bavuga gusa kko ntashare ufite munyarwanda .





Inyarwanda BACKGROUND