RFL
Kigali

Alicia Keys ntakije mu Rwanda, Alpha Blondy n'abandi Banyafurika ni bo bazaririmba muri KigaliUp

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:30/07/2017 9:01
0


Mu minsi ishize inkuru zari zabaye inkuru ku mbuga nkoranyambaga ntakindi cyandikwa usibye guteguza abanyarwanda ko Alicia Keys agiye kuza mu Rwanda muri Kigali Up, magingo aya ibya Alicia Keys byamaze kurangira, hemezwa Alpha Blondy nk’umuhanzi uyoboye urutonde rw’abazaririmba muri Kigali Up.



Tukimara kumenya amakuru y’uko Alicia Keys ashobora kuba agiye kuza mu Rwanda twifuje kumenya mu byukuri niba aribyo koko maze icyo gihe mu twegera Might Popo uhagarariye itsinda ritegura Kigali Up adutangaroza ko nubwo Alicia Keys bavugana ndetse banifuza ko yazaza umunsi umwe ariko ibyo kuza mu Rwanda bitarageza igihe, ibi twabibatangarije mu nkuru yacu yabanje.

ggAlpha Blondy yaherukaga mu Rwanda muri 2006

Might Popo icyo gihe yahise aboneraho gutangariza Inyarwanda.com ko muri iri serukiramuco hazatarama abandi bahanzi bo muri Afurika bamaze no kwemeza kuza barimo Ismael Lo, Rokia Traoré, Manu Galu n'abandi bari bakivugana. Icyakora magingo aya byamaze kumenyekana ko urutonde rw’abazataramira abantu muri Kigali Up Festival, ruzaba ruyobowe n’umuhanzi wo muri Cote d'Ivoire ari we Alpha Blondy nkuko Inyarwanda ibikesha abategura iri serukiramuco rya KigaliUp. 

https://freelancejournalist1980.files.wordpress.com/2014/07/img_4207.jpgMight Popo usanzwe utegura Kigali Up avuga ko mu minsi iri imbere hateganyijwe ikiganiro n'abanyamakuru kizasobanurirwamo ibintu byose

Iri Serukiramuco rya Kigali Up ritegerejwe kwitabirwa n'aba bahanzi b’ibyamamare muri Afurika ritegerejwe kuba iminsi ibiri, kuva tariki 19 - 20 Kanama 2017. Ubusanzwe ibi ni ibitaramo bibera kuri Stade Amahoro i Remera niba rero nta gihindutse no muri uyu mwaka niho Kigali Up izabera. Izindi mpinduka tuzagenda tuzibamenyesha mu nkuru zacu zitaha.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND