RFL
Kigali

Amagambo Chidinma yakoresheje ni yo yatumye benshi bavuga ko yaba ari mu rukundo na Korede Bello

Yanditswe na: Fred MASENGESHO
Taliki:19/07/2017 15:22
0


Amakuru arimo kuvugwa ko abahanzi Chidinma na Korede Bello bombi bakomoka mu gihugu cya Nigeria baba bari mu rukundo.Ibi bitangiye kuvugwa nyuma yaho Chidinma ashyize ku rukuta rwe rwa Instagram ifoto yahoberanye uruhwererane na Korede Bello ndetse igaherekezwa n’ubutumwa buvuga ngo shaka umuntu ugukunda.



Iki gikorwa cy’uyu mukobwa w’imyaka 26 y’amavuko ni cyo cyahise gikurura abantu benshi bamukurikira kuri instagram bavuga ko yaba ari mu rukundo na Korede Bello.Benshi muri bavuga ko nta kabuza uburyo Chidinma Ekile arebana akana ko mu jisho n’uyu musore ari gihamya y’uko aba bombi baba basigaye bakundana.

Umwe muri aba witwa Pablo Heskoba agira icyo avuga kuri iyi foto yagize ati”Nimushyingiranwe,muraberanye”. Chidinma ni umukobwa wakunze kuvugwaho kuba yarakundanye mu bihe bitandukanye n’abasore bazwi bo muri Nijeriya barimo na  Flavour.

Source:Thenet.ng






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND