RFL
Kigali

Perezida Kagame yiyamamarije i Nyabugogo n'i Bugesera, asoreza i Gahanga muri Kicukiro-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:19/07/2017 10:31
0


Ku munsi wa Gatanu wo kwamamaza umukandida wa FPR Inkotanyi,Perezida Paul Kagame yiyamamarije mu karere ka Nyarugenge i Nyabugogo ahari hateraniye abaturage ibihumbi n’ibihumbi.



Kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Nyakanga 2017 mu masaha ya mu gitondo ni bwo Perezida Paul Kagame yiyamamarije i Nyabugogo. Ni muri gahunda yo kwiyamamaza k’umwanya w’umukuru w’igihugu mu matora azaba tariki 3-4 Kanama 2017.

Umunyamakuru wa Inyarwanda.com wageze mu gitondo cya kare i Nyabugogo hafi n’ahazwi nko kwa Mutangana, yasanze abaturage ibihumbi bahagaze Nyabugogo kuva ku Mashyirahamwe kugeza hafi y'aho Polisi ikorera, aho bari mu byishimo bikomeye byo kwakira Perezida Kagame, bakaba bari barimo baririmba, babyina,bamuvuga ibigwi.

Paul Kagame

I Nyabugogo aho Perezida Kagame yiyamamarije

Muri ayo masaha, imihanda yose ijya i Nyabugogo yari ifunze, kujyayo byasabaga gutega moto nabwo ikakugeza hafi y'aho iki gikorwa cyabereye. Mu muhanda Remera-Nyabugogo, akanyamuneza kari kose ku baturage bajyaga i Nyabugogo kwakira umukuru w'igihugu.

Nyuma yo kwiyamamariza i Nyabugogo, Perezida Kagame yahise yerekeza muri Bugesera mu rugendo rwo kwiyamamaza. Kugeza ubu umukuru w'igihugu ategerejwe i Gahanga muri Kicukiro aho imbaga y'abaturage yiteguye kumwakira no kumugaragariza ko bamuri inyuma mu matora ya Perezida. Umunyamakuru wa Inyarwanda uri i Gahanga muri Kicukiro aho Perezida Kagame ari bwiyamamarize avuga ko hari abantu benshi cyane bari mu byishimo bikomeye aho bari gususurutswa n'abahanzi banyuranye. 

REBA MU MAFOTO UKO BYARI BIMEZE I NYABUGOGO

RPF Inkotanyi

Baramamaza Paul Kagame bavuga ko ari we ubereye u Rwanda

RPF Inkotanyi

Abarwanashyaka ba PL nabo bashyigikiye umukandida wa FPR Inkotanyi

FPR InkotanyiRPF InkotanyiRPF Inkotanyi

Baracinya akadiho bavuga ibigwi Perezida Kagame

Paul KagameFPR Inkotanyi

Bishop Innocent Nzeyimana (wambaye ikositimu y'ubururu) ari mu bari kwamamaza Perezida Kagame

FPR InkotanyiFPR InkotanyiFPR InkotanyiFPR Inkotanyi

Iki gikorwa cyabereye i Nyabugogo mbere yuko Perizida Kagame ajya mu Bugesera

REBA HANO UKO BIMEZE I GAHANGA MURI KICUKIRO

FPR InkotanyiFPR InkotanyiFPR InkotanyiFPR InkotanyiFPR InkotanyiFPR InkotanyiFPR InkotanyiFPR Inkotanyi

NTUZE GUCIKWA N'INKURU Y'AMAFOTO MEZA KANDI MENSHI TURI BUBAGEZEHO Y'AHO PEREZIDA KAGAME ARI BWIYAMAMARIZE UYU MUNSI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND