RFL
Kigali

Davi-Nshi wakomoye inganzo kuri Theo Bosebabireba yashyize hanze indirimbo enye

Yanditswe na: Editor
Taliki:12/07/2017 11:59
1


David Nshimiyimana wahisemo gukoresha izina rya Davi-Nshi mu bikorwa bye bya muzika ni umuhanzi mushya mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana aho yatangiye umuziki mu 2016 ndetse akaba aherutse gushyira hanze indirimbo 4 zitanga ubutumwa bwiza.



Uyu musore yatangiye gukunda kuririmba akiri umwana, dore ko muri korari yakuriyemo ari umwe mu bahangaga indirimbo cyane. Mu ndirimbo 4 yashyiriye hanze icyarimwe harimo ebyiri zifite amashusho arizo “Mana Yera” na ‘Niwe undengera’. Mu zindi yasohoye harimo iyo yise ‘Ishimwe’ na ‘Amashimwe’.

Kanda hano urebe amashusho y'indirimbo ye 'Niwe undengera' 

Davi-Nshi avuga ko mu buhanzi bwe yagiye ahura n’imbogamizi y’amikoro ajyanye n’amafaranga yo gukora ibihangano bye ariko ngo afite icyizere ko imbere ari heza. Ati “ Uko iminsi igenda izamuka bizagenda biza Imana nimfasha kandi ndabyizeye gusa ariko nkashimira itsinda ryitwa Mind Game rimfasha byinshi mu muziki wanjye na Africa Bora Band ikaba ari Band y’itorero nsengeramo rya EBCR”.

Uyu muhanzi avuga ko akunda cyane Theo Bosebabireba ari nawe ashimangira ko wamuhaye imbaraga zo gukora umuziki wa Gospel ndetse ngo aranateganya gukorana nawe indirimbo mu minsi ya vuba. 

Davi-Nshi hamwe na Theo Bosebabireba, afata nk'umuhanzi wa mbere mu Rwanda mu muziki wa Gospel

Mu butumwa yageneye abakunzi b’umuziki, Davi-Nshi yagize ati “ Icya mbere ni ukumva ubutumwa buri mu bihangano byanjye, bakazitunga bakumva ubutumwa burimo cyane ko ari na nziza ziryoheye amatwi ndetse nkanabasaba kunshyigikira umunsi ku munsi kuko umuhanzi agirwa n’abamukurikira”.

Uyu muhanzi kandi yanakomoje ku bamenyakanisha umuziki wa Gospel, aho mu magambo ye yagize ati “ Icyo nakwisabira Music Presenters (abamenyakanisha umuziki by’umwihariko wa Gospel) kugerageza no gukina iz’abakizamuka kuko nabo hari impano baba bafite zikomeye. Ibi bizatuma umuziki wacu utera imbere ndetse n’abawukora bagatera imbere haba ku izina ndetse no mu bikorwa byo kwibeshaho”.

Intumbero Davi-Nshi afite ni ukuba umuhanzi ukomeye mu Rwanda mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana  akanamamaza ubutumwa bwiza bw’Imana ku isi hose.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • JEANNE 6 years ago
    nibyiza cyanee burya gukorera Imana ntagihombo kibamo bikore neza uzirebera icyo imana izaguhemba gusa nibyiza ko wowe utibagirwa uwakugiriye neza.





Inyarwanda BACKGROUND