RFL
Kigali

Diamond yabajijwe niba yaba azi Oda Paccy uherutse gukorera indirimbo muri Wasafi Record

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:30/06/2017 16:51
2


Diamond ari mu Rwanda muri iyi minsi dore ko ari naho afite igitaramo tariki 2 Nyakanga 2017 aho azaririmba muri Rwanda Fiesta, kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Kamena 2017 uyu muhanzi yagiranye ikiganiro n'abanyamakuru ari naho yabarijwe niba yaba azi Oda Paccy.



Mu kiganiro n'abanyamakuru, Diamond yabajijwe niba yaba azi umuhanzikazi w’umunyarwanda Oda Paccy uherutse gukorera indirimbo muri Wasafi. Iyi Wasafi ubusanzwe ni inzu itunganya imiziki ya Diamond. Uyu muhanzi asubiza iki kibazo wumvaga afite gukekekerenya kuri Oda Paccy abajijwe.

Diamond yaje kugira ati “Aaaaah, ndamwibutse, izina niryo ryangoye ariko ndumva naramubonyeho, naramubonye ndabyibuka ariko sinari guhita nibuka izina...” Byari bigoye kumenya niba amwibuka koko cyangwa ashubije nk’uwirinda kugwa mu mutego w’abanyamakuru akabyemera nyamara atamwibuka gusa kuko ariwe wari ubyivugiye bensh bahisemo kwemera ibyo yivugiye.

DiamondOda Paccy ubwo yarari muri Wasafi

Oda Paccy wabazwaga niba Diamond yaba amwibuka ni umuhanzikazi w’umunyarwanda uherutse gukorera indirimbo muri Tanzania muri studio ya Diamond akaba yarayise ‘No body’ yashyize hanze mu mezi atatu ashize.

REBA INDIRIMBO ODA PACCY YAKOREYE MURI WASAFI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • uwishimwe gemima6 years ago
    ase kowajyirag nag bakorana cg nabw amwemera kko yabivze atar sure nexa diamond welcomeeeee
  • Dadu6 years ago
    Ariko musigaye mwarabuze inkuru mwandika? ubwose kuba Paccy yarakoreye muri Wasafi kubibaza Diamond byari bimaze iki? mwari mwabuze ibindi mumubaza? mukwiriye itorero rwose.





Inyarwanda BACKGROUND